skol
fortebet

Rwatubyaye mu nzira zigaruka muri Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports atayikiniye umukino n’umwe kandi ayifitiye amasezerano y’imyaka 2, Rwatubyaye Abdoul yaba yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’imyitozo yo ku munsi w’ejo kuwa mbere ashobora kuyikora.
Izina Rwatubyaye Abdoul ni izina ryagarutsweho cyane muri ruhago nyarwanda uyu mwaka w’imikino 2016/2017, aho tariki ya 28 Nyakanga 2016 yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports wanayisinyiye amasezerano y’imyaka 2 akaza kuburirwa irengero atayikiniye umukino umwe (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports atayikiniye umukino n’umwe kandi ayifitiye amasezerano y’imyaka 2, Rwatubyaye Abdoul yaba yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’imyitozo yo ku munsi w’ejo kuwa mbere ashobora kuyikora.

Izina Rwatubyaye Abdoul ni izina ryagarutsweho cyane muri ruhago nyarwanda uyu mwaka w’imikino 2016/2017, aho tariki ya 28 Nyakanga 2016 yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports wanayisinyiye amasezerano y’imyaka 2 akaza kuburirwa irengero atayikiniye umukino umwe ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukavuga ko butazi aho aherereye.

Nta cyumweru gishize hacicikanye inkuru mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko Rwatubyaye yaba ari mu inzira agaruka I Kigali mu ikipe ya Rayon Sports, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwabiteye utwatsi buvuga ko nta makuru babifiteho ariko bakemeza ko ari umukinnyi wabo.

Amakuru yizewe agera ku ikinyamakuru Umuryango avuga ko uyu musore biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri iki Cyumweru, akaba agarutse gukinira ikipe ya Rayon Sports afitiye amasezerano y’imyaka ibiri, aramutse ageze mu Rwanda nk’uko bivugwa yazagaragara mu myitozo ya Rayon Sports yo kuri uyu wa mbere bitegura umukino wo kwishyura wa CAF Confedration Cup bazakiramo ikipe ya Wau Salaam FC baraye batsindiye iwayo muri Sudani y’Epfo ibitego 4-0.

Biteganyijwe ko Rwabutubyaye ngo ari butangire imyitozo ye ya mbere mu ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa mbere, bijyanye n’uko azitwara muri iki cyumweru muri iyi myitozo umutoza azaahitamo niba ashobora kuba yamukoresha ku mukino wo kwishyura uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ya rayon Sports ariko ntibagira byinshi babidutangarizaho, bavuga ko ari ugutegereza kuwa mbere niba koko ahari kuwa mbere azagaragarira abakunzi ba Rayon Sports mu myitozo.

Si Rwatubyaye gusa witezwe muri iyi kipe ya Rayon Sports gusa, kuko nta gihindutse kuri iki cyumweru undi rutahizamu w’umunya Mali witwa Koni nawe arasesekara mu Rwanda aje mu ikipe ya Rayon Sports nawe, ni mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi ngo iyi kipe irebe ko yazagera kure mu mikino nyafurika. Nawe akaba azagaragara ku myitozo ya Rayon Sports yo kuri uyu wa mbere hariya ku Mumena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa