skol
fortebet

Rwatubyaye yaciye mu rihumye Rayon Sports yisubirira i Burayi

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Abdul RWATUBYAYE yaciye Rayon Sports mu rihumye,yigira mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia ndetse yagaragaye mu myitozo iri gukorera muri Turkey.

Sponsored Ad

Rwatubyaye wigeze gukinira iyi kipe, aracyafite amasezerano muri Rayon Sports ariko yayirengagije yigira muri iyi kipe yo muri Macedonia.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubyaye Abdul yaciye amarenga ko yaba yatandukanye na Rayon Sports aho yashyize hanze amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi.

Mu magambo yari aherekeje ayo mafoto,Rwatubyaye yagize ati "ndumva nishimiye cyane kuba hano i Burayi, kongera gutangira ibyo ntarangije."

Rwatubyaye Abdul yagize imvune muri Mutarama 2022 yatumye agaruka mu Rwanda ubwo iyi kipe ye yo muri Macedonia ya FC Shkupi yari yakinnye umukino wa gicuti na na Sumqayit FK mu mukino wabereye muri Turikiya mu mujyi wa Antalya.

Icyakora uyu myugariro,yagiye nyuma y’uko agize imvune ku mukino wa Police FC muri Heroes Cup ndetse yari amaze iminsi adakora imyitozo muri Rayon Sports.

Iyi kipe ifite umukino na Marines FC kuri iki cyumweru, yatunguwe n’amafoto ya Abdul.

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, Rwatubyaye Abdul yari yasabye Rayon Sports ko muri Mutarama 2024 yamurekura agasubira i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa