skol
fortebet

Rwatubyaye yemeje ko APR FC imuri ku mutima kurusha Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul yatangaje ko APR FC ayifata nka se mu gihe Rayon Sports ayifata nk’umugabo wa kabiri w’umubyeyi bityo ko APR FC ariyo iganje mu mutima we cyane.

Sponsored Ad

Mu kiganiro myugariro Rwatubyaye Abdul yagira nye na B&B FM UMWEZI,yavuze ko kuri we Rayon Sports na APR FC ziri gukinira rimwe yahitamo kureba APR FC kuko ayifata nka se.

Umunyamakuru yamubajije ati: “Ubaye uri mu biruhuko, APR FC ikaba iri gukina na Kiyovu, Rayon Sports iri gukina na Musanze wareba iyihe match, kubera iki?."

Rwatubyaye: “ APR FC reka nyite ko ari papa wanjye,Rayon Sports ni stepfather[umugabo wa kabiri w’umubyeyi w’umuntu].APR FC yampaye amahirwe yo kugaragara,kubonwa n’andi makipe,ntabwo nshobora kugereranya APR FC n’indi kipe kuko yampaye ubuzima, rero najya ku mukino wa APR FC.”

Abajijwe ibyo ashinjwa byo kuva muri Rayon Sports atorotse,Rwatubyaye yagize ati:“Ku giti cyanjye cyangwa Rayon sports, buri wese aba afite icyo agomba kurinda, rero ntabwo nataye akazi kuko ntabwo ndi umwana. Ntabwo nari gukora ikosa ryo kugenda nta muntu mbwiye".

Rwatubyaye yongeye gusubira mu ikipe ya Shkupi FC yo muri Macedonia nyuma y’umwaka n’igice yari amaze muri Rayon Sports yamwakiriye yaravunitse ikamuzamurira urwego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa