skol
fortebet

Rwatubyaye yashyize asaba Rayon Sports ko batandukana

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul wari kapiteni wa Rayon Sports,yandikiye iyi kipe ayisaba ko batandukana nyuma yo kwerekeza muri Macedonia rwihishwa,ata akazi.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ku karubanda iyi myitwarire ya Rwatubyaye,bituma nawe yitekerezaho.

Rwatubyaye yahawe ikaze muri FC Shkupi yo mu Cyiciro cya mbere muri Macedonia iri mu mwiherero muri Turikiya, aho yagiye adasabye uruhushya.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yabwiye IGIHE ko Rwatubyaye yasabye iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko gutandukana na yo, kugira ngo akomereze muri Macedonia.

Yagize ati" Yego [gutandukana] yabidusabye mu buryo bwemewe n’amategeko."

Andi makuru yemeza ko mu masezerano y’imyaka ibiri Rwatubyaye yari yarasinyanye na Rayon Sports hakaba hari hasigaye amezi atanu gusa harimo ingingo ivuga ko uwakwifuza kumugura agifite amasezerano yakwishyura Murera miliyoni 137 Frw.

Rwatubyaye arashinjwa kandi kuba yarahimbye imvune ku mukino wa Police FC kugira ngo yigire muri Turkiya aho Shkupi iri gukorera imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa