skol
fortebet

Sadate uherutse kwamagana bwambere amatora ya Ferwafa, yemeye kuva ku izima

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo guhaguruka akamagana amatora y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yahinduye imvugo ahamya ko akwiye kuba kuko nta mpamvu abona yatuma adakorwa.

Sponsored Ad

Mu Cyumweru gishize, ni bwo abantu batandukanye bahagurutse bagaragaza ko amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa, ari gutegurwa mu bwiru ndetse benshi bagaragaje ko batewe impungenge n’uko ari gutegurwa.

Umwe mu batajya barya indimi mu gutanga ibitekerezo bya bo, ni Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Uyu ari mu bafashe iya mbere yamagana aya matora ndetse binamujyana kuri Radio Fine FM mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino.’

Muri iki kiganiro, Sadate n’abanyamakuru bari bamutumiye, basabye ko aya matora yasubikwa mu buryo bwihuse kugira ngo habanze hagire ibivugururwa.

Gusa ntiyatinze, kuko Munyakazi abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yanze kwinangira umutima ahamya ko abona aya matora akwiye kuba.

Ati “Mwiriwe nshuti zanjye banyamupira bavandimwe, murabizi neza maze iminsi narahagurutse kubera agahinda duterwa n’umupira w’amaguru utaduha ibyishimo kandi tubinyotewe, aka gahinda katumye mpaguruka ndahagara kandi nemye namagana amatora y’abazayobora ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Uyu mugabo ni ho yahereye ahamya ko abona yari yihuse mu byo yatangaje, ndetse abona atari akwiye guca iteka ko abazatorerwa kuyobora Ferwafa batazashobora izi nshingano.

Ati “Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n’ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya.”

Sadate ahamya ko hari ingero nyinshi zerekana ko umuntu ashobora kuba adafitiwe icyizere, ariko yafata inshingano akagaragaza ibitandukanye n’ibyo abantu bamwibazagaho.

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye gufatira urugero kuri Perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle waje atari benshi bamwemera ariko akaba amaze guhesha ikipe ibikombe bibiri.

Munyakazi yakomeje agaragaza ko kuri we hari habayeho igisa no guhubuka ubwo yavugaga ko abari kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, batazabishobora kandi nyamara bataranatangira inshingano ngo zibananire.

Ati “Nanjye rero nsanze ntankwiriye guca iteka k’ubushobozi bwabiyamamarije kuyobora FERWAFA bataratwereka icyo bashoboye, aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n’agahinda n’intimba duterwa n’Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo mu rwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu.”

Uyu mugabo utajya uripfana, yakomeje asaba abanyamuryango ba Ferwafa, gutekereza icyateza imbere ruhago y’u Rwanda ndetse ko nawe ubwe yiteguye gutanga ibitekerezo bizatuma itera imbere.

Sadate yavuze ko uburakari we na bagenzi be bagaragaje ubwo bamaganaga aya matora, bukwiye kubera isomo abazatorwa kugira ngo bazitangire uyu mupira hagamijwe guha Abanyarwanda ibyishimo babuze.

Yongeyeho ko yahindukiye ku ijambo yari yavuze, ndetse ashyigikiye ko aya matora aba kandi abona nta cyatuma ahagarikwa.

Gusa n’ubwo Munyakazi yavuze ibi, abamukurikira kuri Twitter, bamuteye utwatsi ndetse benshi bahamya ko hari izindi nzego zaba zatumye ahindukira ku ijambo atari we ubwe wabyitekerereje.

Amatora ya Ferwafa ateganyijwe kuba tariki 24 Kamena uyu mwaka. Abazatorwa bazaba bagiye kuyobora imyaka ibiri yari isigaye ngo manda ya Nizeyimana Mugabo Oliver, irangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa