skol
fortebet

Sadate uzwi nk’Umurayon w’ukuri aravugwa mu bashobora kuyobora AS Kigali

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate na Nzabonimpa Jean Damascène uzwi nka Desailly, bashobora gufata inkoni yo kuyobora AS Kigali idafite umuyobozi.

Sponsored Ad

Nta gihe kinini gishize, Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora AS Kigali, arekuye izo nshingano kubera impamvu ze bwite nk’uko yabitangaje biciye mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango b’iyi kipe.

Mu gihe habura iminsi itatu ngo habe Inteko Rusange y’abanyamuryango b’iyi kipe izanatorerwamo Komite Nyobozi nshya, hatangiye gahunda yo gushaka abazayobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Amakuru, avuga ko bamwe mu bashobora kuzaba bari muri Komite Nyobozi ya AS Kigali, ni Munyakazi Sadate ushobora kuzaba ari Perezida wa yo, na Nzabonimpa Jean Damascène uzwi nka Desailly nka Visi perezida wa Kabiri.

Impamvu yo gutekereza kuri aba bombi, ni uko basanzwe bafite aho bahuriye n’Umujyi wa Kigali kuko bivugwa ko hari amasoko bahawe.

Icyo Sadate na Desailly bahuriraho, ni urukundo rutavangiye bakunda ikipe ya Rayon Sports n’ubwo nta nshingano bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa