skol
fortebet

Sadate yatanze inenge 4 asaba Minisitiri wa Siporo guhagarika amatora ya FERWAFA ari vuba

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate wahoze uyobora Rayon Sports yasabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa guhagarika amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku neza y’umupira w’amaguru, aya matora yayise baringa.
Tariki ya 24 Kamena 2023 nibwo hazaba amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hazatorwa Komite Nyobozi isimbura iya Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka kwegura ku nshingano ze.
Nubwo amatora ataraba ariko benshi baha amahirwe Munyantwali Alphonse ko ari we uzatsinda (...)

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate wahoze uyobora Rayon Sports yasabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa guhagarika amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku neza y’umupira w’amaguru, aya matora yayise baringa.

Tariki ya 24 Kamena 2023 nibwo hazaba amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hazatorwa Komite Nyobozi isimbura iya Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka kwegura ku nshingano ze.

Nubwo amatora ataraba ariko benshi baha amahirwe Munyantwali Alphonse ko ari we uzatsinda aya matora bitewe n’uburyo yagizwe umuyobozi bwa Police FC nta gihe kirashira ahita yiyamamariza kuba perezida wa FERWAFA ndetse akaba ari we wenyine kuri uyu mwanya. Akigirwa umuyobozi wa Police FC benshi bahise bemeza ko ari cyo kimuzanye.

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye ko amatora ya FERWAFA yahagarara kuko ateye isoni maze hagategurwa amatora azatorerwamo komite izateza imbere umupira w’amaguru kubera ko ikigaragara arimo gutegurwa ari baringa.

Avuga ko gutegura amatora atanyuze mu mucyo, FERWAFA izaba nyirabayazana wo gusenyuka kwa ruhago Nyarwanda n’ubundi ahamya ko iri mu manegeka.

Avuga ko aya matora yagakwiye guhagarikwa ashingiye ku bintu bine abona nk’inenge.

Ikintu cya mbere yavuze ko bibabaje kuba abantu bigabanya imyanya kugera aho 95% by’imyanya izatorerwa ari umukandida umwe rukumbi (candidat unique).

Ati “Birababaje kubona abantu bigabagabanya imyanya kugera aho 95% y’imyanya itorerwa ari umukandida umwe (candidat unique) iyi akaba ari umusaruro wa manyanga kandi bikaba bidakwiriye mu gihugu nk’u Rwanda (ntabwo FERWAFA yakagombye kuba nk’inka yipfishije bagabagabana uko bashaka nabwo itagira nyirayo).”

Icya kabiri yavuze ko biteye isino n’ikimwaro kuba hari abakandida batanzwe n’amakipe kandi nyamara batarigeze baba abanyamuryango bayo.

Ati ”Birababaje kubona hari abakandida batanzwe n’amakipe nyamara batarigeze baba abanyamuryango bayo cyangwa batarasezeye aho basanzwe ari abanyamuryango, mu buryo bw’amategeko iyi ni inenge n’ikimwaro gikomeye cyane ku mupira n’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko ikindi kintu ikomeye ari ukuba bamwe muri Komite y’Inzubacyuho mu nshingano bafite harimo no gutegura amatora nabo bari mu biyamamaza.

Ati “FERWAFA iyobowe na Komite y’Inzibacyuho, mu gihe cy’inzibacyuho Komite iyiyoboye iba ifite inshingano nk’ebyiri; gufata ibyemezo byihutirwa (affaires courantes) no gutegura amatora. Birasekeje kubona abayoboye inzibacyuho bari no mubiyamamaza kuyobora, muri macye ni ugutegura amatora yo kwitora, ibi ni ikimwaro kidakwiye mu gihugu kirangwa n’imiyoborere myiza nk’u Rwanda.”

Aha yashakaga kuvuga perezida w’inzibacyuho, Habyarimana Matiku Marcel wiyamamariza kuba visi perezida wa mbere ndetse na Mukankaka Ancila wiyamamariza kujya muri Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore.

Inenge ya nyuma ni uko FERWAFA itoranyirizwa abayobozi baza kugira ibyo biga mu mupira aho kuba hari ibyo baje kuwigishamo.

Ati ”Iri shyirahamwe niryo ritoranyirizwa abayobozi baje kugira ibyo biga mu mupira aho kugira ibyo bigisha umupira, ibi byatugizeho ingaruka kandi ucyirwana nazo niba aya matora adahagaze bizakomeza kuba bibi.”

Yavuze ko ibyo byose ari byo bituma umupira w’u Rwanda udatera imbere. Yibaza impamvu abantu basanzwe bazwi mu mupira w’amaguru, abawukinnye bo badahabwa umwanya muri FERWAFA.

Ibitekerezo

  • Sadati ndagushyigikiye pe kuko ntago igihugu gifite abantu basobanutse ku mwanya habura zbakandida benshi abantu bagahitamo abashoboye. Candidat unoque bivuga kwemeza uwo.

    Ndagushigikiye rwose umuntu umwe yiyamamaza gute nibantahangana ntaterambere wateguramatora nawe uratorwa oya rwosepe ibyo nuburiganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa