skol
fortebet

Sadio Mane ntazakina igikombe cy’isi 2022

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Sadio Mane,rutahizamu wa Senegal atazakina igikombe cy’isi kubera imvune yagiriye ku mukino Bayern Munich yaraye itsinze Werder Brememen ibitego 6-1.
Ku wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo, Senegal izakina muri Qatar mu gikombe cy’isi idafite kizigenza wabo, Sadio Mane.
Mane yavuye mu kibuga nyuma y’iminota 15 asimburwa na Leroy Sane nyuma y’imvune yagize hanyuma yerekeza mu rwambariro kugira ngo arusheho kwitabwaho.
Imvune ye yaje habura (...)

Imvune ye yaje habura iminsi 13 gusa ngo Senegal ikine umukino wayo wa mbere mu gikombe cyisi 2022 n’Ubuholandi.

Umutoza wa Bayern, Julian Nagelsmann ati: "Agomba kunyura mu cyuma [X-ray ]kugira ngo turebe uko byagenze."

Mane wahoze muri Liverpool, ntazakinira Senegal iri mu itsinda A aho ku ya 21 Ugushyingo izakina umukino wa mbere n’Ubuholandi,nyuma ikine na Qatar yakiriye, hanyuma Ecuador.

Penaliti ya Mane yafashije Senegal gutwara igikombe cya mbere cya Afurika mu ntangiriro z’uyu mwaka. Yafashije kandi igihugu cye gutsinda iyi kipe ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi

Mane yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika inshuro ebyiri.

Ubu Abanya Senegal barimo kubira ibyuya kubera imvune ya Mane. Perezida Macky Sall ari mu bantu benshi bahangayikishijwe n’uyu mukinnyi kandi amwifuriza gukira vuba.

Perezida wa Senegal yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter,ati: “Sadio, nkwifurije gukira vuba imvune wagiriye mu mukino wa Bayern-Werder Bremen. Nkuko nabikubwiye: Sadio,ufite umutima nk’uw’intare!umutima wanjye wose uri hamwe nawe! Imana iguhe umugisha! ”

Mane amaze guhamagarwa mu ikipe ya Senegal inshuro 93 ndetse amaze kuyitsindira ibitego 34.

Igikombe cy’isi muri Qatar kizatangira kuva ku ya 20 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa