skol
fortebet

Sadio Mane yakoze ubukwe n’umukobwa w’uburanga wiga muri Kaminuza [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amafoto y’umugore wa Sadio Mané yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu munya Senegal yakoze ubukwe kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu munya-Senegal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia,w’imyaka 31, yashyingiranywe n’umukunzi we Aisha Tamba w’imyaka 19 y’amavuko.

Mane, umwe mu bakinnyi bakina umupira w’amaguru bakunzwe ku isi,yatunguye abakunzi ba ruhago ashyingiranwa n’umukunzi we bari bamaze igihe kirekire bakundana mu ibanga.

Ibirori by’ubukwe bwabo bwabereye i Keur Massar, Dakar, muri Senegali.Byabaye mbere y’uko yitabira imikino y’igikombe cya Afurika.

Aisha Tamba n’umunyeshuri w’ahitwa Cabis School i Grand Mbao Baobab muri Senegal.

Sadio Mane nyuma yo gukora ubukwe yahise ajya mu ikipe y’igihugu gukina umukino wa gicuti na Niger uyu munsi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa