skol
fortebet

Sadio Mane yashyingiranwe n’umukobwa batigeze bakundana

Yanditswe: Friday 12, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Liverpool, Sadio Mane,yashyingiranywe n’umugore we ukiri muto mu bukwe gakondo bwateguwe n’imiryango yabo cyane ko aba bombi batigeze bakundana, nk’uko sebukwe w’uyu mukinnyi yabitangaje.

Sponsored Ad

Mane, ufite imyaka 31, yashyingiranwe na Aissata Tamba w’imyaka 18, mu birori byabereye i Keur Massar,mu mujyi wa Dakar,mbere y’iminsi mike ngo imikino y’igikombe cya Afurika itangire muri Cote d’Ivoire.

Aba bashakanye bagaragaye bamwenyura nyuma y’imihango mito y’ubukwe bwabereye muri Senegali bwitabirwa n’inshuti magara z’uyu mukinnyi n’imiryango yabo.

Aba bombi bahuye binyuze k’ushinzwe gushakira amakipe Mane wari inshuti ya se wa Aisha.Icyo gihe uyu mukobwa yari afite imyaka 16.

Se wa Aisha, Amadou Tamba,usanzwe ari umwubatsi yatangaje ko aba bombi bamenyanye "mu myaka irenga ibiri ishize" ariko asobanura ko umukobwa we afite imyaka 18 mu gihe byavugwaga ko afite imyaka 19.

Bivugwa ko bombi bakomeje kugirana umubano mbere y’ubukwe bwabo ariko Bwana Tamba yavuze kandi ko batigeze bateretana mbere yo gushyingiranwa.

Bwana Tamba yatangarije Universal Info ati: "Umunsi umwe, umugore wanjye na Aisha basuye umuryango wabo (Mane), kandi niho yamubonye bwa mbere.

Birashoboka ko yabonye ikintu kidasanzwe muri we kandi ababyeyi be baramushimye nabo. Baje kundeba.

Twaraganiriye nk’uko bisanzwe mu muco, twemeranya kuri byose kandi dutegereza ko uyu munsi ubaho.

"Ntabwo bakundanye kuko Aisha yari akiri muto."

Bivugwa ko ubukwe bwapanzwe igihe Aisha yari akiri ku ishuri ariko imiryango yombi yahisemo gutegereza kugeza agize imyaka 18 - Mane amwishyurira amashuri.

Bwana Tamba, umwubatsi, yongeyeho ati: "Hamwe n’indangagaciro n’ibyo yamwumviseho byose, yemeye [Aisha yemeye ko bashyingiranwa] ku bushake. Ariko nk’ababyeyi natwe twaramuyoboye kandi tumugira inama yo gufata umwanzuro ku giti cye. Imana yakoze ibyiza kuri we."

Inshuti z’umuryango zavuze ko papa wa Aisha ari inshuti nziza ya nyirarume wa Mane, wagize uruhare mu guhuza imiryango yombi kugira ngo icyifuzo cyo gushyingirwa kigerweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa