Imikino
Sadio Mane yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Aisha Tamba [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024
Rutahizamu Sadio Mané,watwaye ibihembo bibiri by’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Afurika yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n’umukunzi we Aïsha Tamba.
Ibirori by’ubukwe bwabo bwabereye i Keur Massar, Dakar, muri Senegali.Byabaye mbere y’uko yitabira imikino y’igikombe cya Afurika.
Bivugwa ko Aisha Tamba w’imyaka 19,ari umunyeshuri w’ahitwa Cabis School i Grand Mbao Baobab muri Senegal.
Uyu mukobwa yavukiye I Casamance,Akarere kari Hafi yi Bambali aho Sadio mane avuka.
Bivugwa kandi ko se w’uyu mukobwa ari umunyabugeni ukomeye.
Bivugwa ko Aicha Tamba yamenyanye na Sadio Mane afite imyaka 16 biba ngombwa ko Mane amutegereza, none ubu babaye umugore n’umugabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *