skol
fortebet

Samuel Eto’o yeguye ku buyobozi bwa FECAFOOT abo bakorana barabyanga

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere,tariki ya 05 Gashyantare, Samuel Eto’o yeguye ku kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Kameruni ariko Komite Nyobozi irabyanga.

Sponsored Ad

Ibi byaje kubera igitutu cy’abasanzwe barwanya Eto’o cyiyongereye nyuma y’uko Cameroon isezerewe nabi mu gikombe cya Afurika muri 1/8.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun ryatangaje ko komite nyobozi yaryo yateraniye i Yaoundé ku wa Mbere kugira ngo isuzume umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika.

Aha ni bwo Samuel Eto’o yahise atanga ibaruwa y’ubwegure ndetse asaba na bagenzi be "kubikora nk’abagamije impinduka."

Nyuma y’ibiganiro, abagize komite nyobozi bafashe icyemezo cyo gukomeza inshingano zabo ndetse banga ubwegure bwa Samuel Eto’o bifuza ko akomeza inshingano yatorewe ku wa 11 Ukuboza 2021.

Aba bemeje ko bashaka gukomeza kumugirira icyizere kugira ngo akomeze yubake umupira w’amaguru muri Cameroon.

Eto’o yavuzwe muri byinshi birimo kugurisha imikino,gushwana n’abafana ndetse n’abakinnyi barimo umunyezamu Onana n’ibindi.

Eto’o, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose b’umupira w’amaguru muri Kameruni, yatsinze ibitego 56 mu mikino 118 yakiniye igihugu cye.

Nyuma y’umwuga ushimishije cyane mu makipe nka Barcelona, ​​Inter Milan na Chelsea, uyu wahoze ari rutahizamu - wegukanye igikombe cya Champions League inshuro eshatu na AFCON inshuro ebyiri - yatangiye kuyobora Fecafoot mu Kuboza 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa