Saudi Arabia yatangaje ko izafatira ibihano bamwe mu bakinnyi bayo kubera kwitwara nabi bigatuma banyagirwa n’Uburusiya
Yanditswe: Friday 15, Jun 2018
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia witwa Adel Ezzat yatangaje ko abakinnyi 3 barimo myugariro Omar Hawsawi, umunyezamu Abdullah Al-Mayouf na rutahizamu Mohammad Al-Sahlawi bazafatirwa ibihano bikarishya nibagaruka mu gihugu,kubera kwitwara nabi bigatuma Uburusiya bubanyagira ibitego 5-0 mu mukino ufungura igikombe cy’isi 2018.
Muri uyu mukino warebwe n’umwami wa Saudi Arabia,Uburusiya bwanyagiye bikomeye iki gihugu cy’Abarabu ibitego 5-0,abayobozi b’imikino n’umutoza Juan Antonio Pizzi bazabiranywa n’uburakari ndetse bavuga ko nta bwitange abakinnyi bagaragaje.
Umwami wa Saudi Arabia yasebeye imbere Infantino na Putin
Umwami wa Saudi Arabia Turki Al-Sheikh yavuze ko abakinnyi b’igihugu cye batumye yirabura cyane kubera ubwitange bwabo buke,yavuze ko bugera kuri 5 ku ijana ushize ku ijanisha.
Abasore 3 ba Saudi Arabia batunzwe agatoki ko batsindishe Saudi
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ruhago muri Saudi Arabia Adel Ezaat yavuze ko abakinnyi batitanze ndetse batatu b’ingenzi bazahanwa bikomeye kubera kugira uruhare mu gutsindwa ibitego 5-0 n’Uburusiya.
Yagize ati “Turababaye cyane kubera gutsindwa,uyu musaruro tubonye utandukanye n’imbaraga twashyize mu kwitegura.Abakinnyi benshi bagomba guhanwa barimo barimo myugariro Omar Hawsawi, umunyezamu Abdullah Al-Mayouf na rutahizamu Mohammad Al-Sahlawi.
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ruhago muri Saudi yavuze ko bazahana abakinnyi
Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye ibihano aba basore bazahabwa gusa yavuze ko bababajwe n’uko bashoye amafaranga mu gutegura abakinnyi harimo kubishyurira bakajya gukorera imyitozo mu makipe y’I Burayi akomeye by’umwihariko ayo muri Espagne n’Ubwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *