skol
fortebet

Savio Nshuti yasheshe amasezerano yari afitanye na AS Kigali

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Nshuti Dominique Savio uheruka gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere uguzwe amafaranga menshi n’ikipe yo mu Rwanda ubwo yavaga muri Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali imuguze akayabo ka miliyoni 16 z’amanyarwanda,yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe ayishinja kutubahiriza ibiri mu masezerano.
Mu nkuru dukesha Ruhagoyacu,uyu musore we n’umuhagarariye witwa Ricard Sports Corporation batangaje ko basheshe amasezerano na AS Kigali, kuko Perezida wayo KANYANDEKWE Pascal hari (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Nshuti Dominique Savio uheruka gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere uguzwe amafaranga menshi n’ikipe yo mu Rwanda ubwo yavaga muri Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali imuguze akayabo ka miliyoni 16 z’amanyarwanda,yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe ayishinja kutubahiriza ibiri mu masezerano.

Mu nkuru dukesha Ruhagoyacu,uyu musore we n’umuhagarariye witwa Ricard Sports Corporation batangaje ko basheshe amasezerano na AS Kigali, kuko Perezida wayo KANYANDEKWE Pascal hari ingingo atubahirije mu masezerano bagiranye tariki ya 26/6/2017.

Ingingo ya gatatu y’amasezerano hagati y’impande zombi, yavugaga ko Nshuti Dominique Savio azahabwa inzu ye bwite nyuma y’amezi ane (4) ashyize umukono kumasezerano muri AS Kigali,ariko amaso yaheze mu kirere kandi amezi 6 arashize nta kirakorwa akaba ariyo mpamvu uyu musore yahisemo gusesa aya masezerano.

Mu masezerano y’imyaka 2 Nshuti Savio yasinyanye na AS Kigali, harimo ingingo ivuga ko hagize ikipe imwifuza AS Kigali yamwerera gusohoka nta mananiza abayemo ariko iyo kipe ikishyura AS Kigali ibihumbi 80 by’amadolari.

Nshuti amaze iminsi abazwe urutugu akaba ariyo mpamvu atagaragaye mu mikino ikipe ya AS Kigali iheruka gukina.

Savio avuye muri AS Kigali nyuma yo kwemererwa kugurirwa imodoka ntayihabwe

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa