skol
fortebet

Savio Nshuti yatangiye imyitozo muri APR FC

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Nshuti Dominique Savio uherutse gusinyira ikipe ya APR FC avuye muri AS Kigali,yatangiye imyitozo muri iyi kipe ye nshya uyu munsi, mu rwego rwo kwitegura gucakirana na Rayon Sports mu gikombe cy’intwali kuri uyu wa Kane.
Savio Nshuti yatanzweho akayabo ka miliyoni 30 z’amafaranga y’ u Rwanda kugira ngo abashe gusinyira APR FC dore ko yishyuye miliyoni 26 AS Kigali kugira ngo basese amasezerano bagiranye nyuma yo kumwizeza kumuha inzu ntibayimuhe.
Uyu musore ukina asatira aje (...)

Uyu musore ukina asatira aje gufasha APR FC kwitwara neza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup nyuma yo kuyisinyira ubwo yari mu ikipe y’igihugu yari mu mikino ya CHAN muri Maroc ikaza gusezererwa mu matsinda.

Savio yiteguye guhangana na Rayon Sports yahozemo

Nshuti Savio ni umwe mu bakinnyi ikipe ya APR FC icungiyeho mu mukino usoza igikombe cy’intwali aho izahura na mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports uyu musore yakiniye.

Nshuti Savio yagaragaye mu myitozo APR FC yakoreye kuri stade Amahoro i Remera aho aza kongera kugaragara ku mugoroba mu myitozo APR FC irakorera ku Kicukiro.

Uyu musore yiyongereye kuri Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Iranzi Jean Claude APR FC yagaruye baje biyongera kuri Sugira Ernest

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa