skol
fortebet

Se wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatangaje ko se wa Bukuru Christophe usanzwe ayikinira mu kibuga hagati, yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi.

Sponsored Ad

Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwayo,APR FC yagize iti “Ni inkuru yemenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 13 Nzeri ko umubyeyi wa Bukuru Christopher ukinira APR FC yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mubyeyi Rwabarinda Omar atabarutse afite imyaka 77 akaba yari amaze iminsi arwaye.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bukaba bwihanganishije Bukuru Christopher nyuma yo kubura umubyeyi we.

Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Bukuru Christophe ari mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize, APR FC yatwayemo igikombe cya Shampiyona idatsinzwe.

Uyu musore kandi yari avuye muri Rayon Sports nayo yatwayemo igikombe cya shampiyona ndetse yananyuze muri Mukura VS.

Bukuru yazamukiye mu gihugu cy’U Burundi gusa uyu se watabarutse yamubujije gukinira u Burundi ahubwo amugira inama ko azakinira u Rwanda nibatahuka.

Bukuru amaze iminsi mu bihano yafatiwe na APR FC, aho ubuyobozi bwatangaje ko byatewe no kutubahiriza gahunda y’imyitozo abakinnyi bahawe ngo bakorere mu rugo muri ibi bihe bya Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa