skol
fortebet

Se wa Thomas Partey yagurishije imitungo y’umuryango kugira ngo amugurire inkweto na VISA

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya wa Arsenal,Thomas Partey,yavukiye mu muryango woroheje mu cyaro kimwe cyo mu gihugu cya Ghana ariko kuri ubu agiye kujya ahembwa ibihumbi 220 ku cyumweru.

Sponsored Ad

Thomas Partey uherutse kugurwa miliyoni 45 z’amapawundi na Arsenal,n’umwe mu bakinnyi bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu kibuga hagati by’umwihariko imbaraga zidasanzwe akoresha.

Uyu mukinnyi yafashijwe cyane na se umubyara kugira ngo akabye inzozi ze,ubwo yagurishaga byinshi mu byo yari atunze kugira ngo amugurire inkweto zo gukinisha ndetse na Visa imufasha kwerekeza mu gihugu cya Espagne.

Thomas Partey yavukiye ahitwa Krobo Odumase mu gihugu cya Ghana mu mwaka wa 1993,akaba ari imfura mu bana 8 bavukana.

Nyina wa Partey yari umucuruzi w’utuntu tworoheje mu gihe se yari umutoza w’agakipe ko mu gace yari atuyemo.

Ibi byafashije Partey gukura akunda umupira cyane ko yakinanaga n’umuvandimwe we Frances muri iyi kipe ya se.

Se wa Partey yamwise “Senegal” kubera ko ngo yamwibutsaga inshuti ye bari bameze kimwe.

Uko Thomas yakomezaga kuzamura impano ye niko yagiraga inzozi zo kwerekeza ku mugabane w’I Burayi.

Ababyeyi be babonye ko afite impano,batangiye guteranya amafaranga ndetse no gushaka abaterankunga bamufasha.Icyo gihe Partey yakinaga mu ikipe ya Odometah FC.

Yahise asinyishwa n’umushakira amakipe gusa ngo ntiyari we mukinnyi mwiza mu ikipe ye kuko ngo bari bafite rutahizamu ukomeye cyane.

Thomas Partey yabwiye Marca ati “Twari dufite umukinnyi undushya,yari rutahizamu utsinda ibitego byose,gusa ntiyifuzaga kujya I Burayi ahubwo we yavuze ko ashaka gukina mu ikipe yo muri Ghana.

Umwanya wanjye wahise ugera ambaza icyo nifuzaga mubwira ko nshaka kuba umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru ngatwara n’ibikombe byinshi nkabona nuko mfasha umuryango wanjye.

Yambajije papa uwo ariwe ahita ajya kumubaza niba yanjyana muri Espagne gukora igeragezwa gusa ntiyavuze ikipe nagombaga kwerekezamo.

Najyanye n’umpagarariye wanshakiye ibyangombwa gusa nta kindi kintu nakoraga uretse kwitoza,kurya nkanaryama kugeza ubwo umunsi wageze tukajya muri Espagne nubwo ntari nzi igihe n’isaha.”

Partey yavuze ko hari ideni rikomeye afitiye se umubyara kuko yagurishije ibyo yari atunze byose kugira ngo amufashe kugera ku nzozi ze.

Partey yagize ati “Yashyizemo imbaraga nyinshi agurisha ibyo yari atunze kugira ngo mbone ibyangombwa n’inkweto zo gukinisha.

Yatangiye kumfasha kuva nkiri umwana kuko udafite inkweto ntiwari gukina.Yafashije ikipe yo mu gace kacu,ndabyibuka twazanaga ibiryo.”

Thomas Partey yavuye muri Ghana muri 2012 ariko yagiye bimutunguye kuko atasezeye umuryango we ubwo yerekezaga muri Atletico Madrid.

Ati “Ninjiye mu modoka nerekeza mu murwa mukuru.Bampaye pasiporo ,barambwira bati “Uyu munsi uragenda.”Papa ntiyari mu rugo ndetse nta n’umwe mu bagize umuryango wanjye wamenye ko nagiye uwo munsi kuko iyo babimenya hari kuvuka ibibazo.

Nagiye muri Espagne ndetse byatwaye amezi 6 cyangwa 7 ngo bamenye ko ntari muri Ghana.Papa yishimiye umwanzuro nafashe kuko yatanze byinshi mu kumfasha gukina umupira.

Mu kwezi kwakurikiyeho yanyoherereje amafaranga ngo ngure inkweto.Mama yari ahangayitse cyane kubera ko atari azi ibiri kumbaho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa