skol
fortebet

Senegal yasuzuguye umukino wayo n’Amavubi ihamagara ikipe ya kabiri

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Sénégal yatangaje abakinnyi izakoresha mu mukino usoza amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023, uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda, Ku ya 09 Nzeli 2023.

Sponsored Ad

Sénégal yahamagaye ikipe ya kabiri ku mukino izakirwamo n’u Rwanda tariki ya 9 Nzeri kuri Stade ya Huye hasozwa amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2023.

Abo bakinnyi ntibarimo ibihangange bizwi nka Sadio Mane,Idrissa Gana Gueye,Ismaira Sarr,Edouard Mendy,Kalidou Koulibaly n’abandi.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo abo muri, Azam,Generation Foot,abo muri AS Douanes,RS Berkhane ndetse na bake cyane bakina mu Bufaransa.

Ikipe yayo ya mbere, izahamagwa ku wa Gatanu na Aliou Cissé, izakina umukino wa gicuti na Algeria ku wa 12 Nzeri i Dakar.

Izaza i Kigali izatozwa n’umutoza wa CHAN,Pape Thiaw afatanije na Malick Diaf,cyane ko uyu mukino ntacyo umariye impande zombi kuko Senegal yabonye itike mu gihe u Rwanda rwasezerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa