skol
fortebet

Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri Real Madrid ntibahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Espagne

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Espagne, Luis Enrique yahamagaye abakinnyi 24 azakoresha mu mikino ya Euro 2020 izatangira kuwa 11 Kamena uyu mwaka batarimo umukinnyi n’umwe wa Real Madrid.

Sponsored Ad

Sergio Ramos watwaranye na La Roja European Championship 2008 na 2012,ntiyamagawe mu irushanwa ry’uyu mwaka we na bagenzi be batandukanye bakinana muri Real Madrid.

Icyakora, ba myugariro baa Manchester City barimo Aymeric Laporte wanzwe n’Ubufaransa na Eric Garcia wakinnye umukino umwe muri Premier League uyu mwaka bahamagawe.

Umunyabigwi wa FC Barcelona witwa Sergio Busquets yahamagawe ndetse ahita agirwa kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mwanya wa Ramos.

Luis Enrique abajijwe impamvu yasize Ramos yagize ati “Ramos ntiyigeze akina uyu mwaka,ntabwo yitoje na bagenzi be.Namuhamagaye nijoro byari bigoye kubyumva.

Nahise mbona ko ari umwanzuro ugoye.Namugiriye inama yo kwikunda akazamura urwego rwe bikazamufasha kongera gukinira ikipe ye n’ikipe y’igihugu.”

Guhera muri 2004,nta na rimwe Ramos yari yarigeze asiba irushanwa ry’ikipe y’igihugu ariko uyu mwaka azarebera Euro kuri TV nk’abandi bafana bose.

Uyu munyabigwi watwaye igikombe cy’isi 2010,yasibye imikino 35 mu mwaka w’imikino urangiye muri Real Madrid bitewe n’imvune zisukiranyije.

Espagne iri mu itsinda E mu mikino ya Euro 2020 hamwe na Sweden, Poland na Slovakia.Izakina umukino wa mbere kuwa 14 Kamena ihura na Sweden hanyuma nyuma y’iminsi 5 ihure na Poland izasoreze kuri Slovakia.

Abakinnyi bahamagawe na Espagne muri Euro 2020:

Abanyezamu: David de Gea, Robert Sanchez, Unai Simon

Ba myugariro: Aymeric Laporte, Jose Gaya, Jordi Alba, Pau Torres, Eric Garcia, Diego Llorente, Cesar Azpilicueta

Abo hagati: Marcos Llorente, Sergio Busquets, Rodri, Pedri, Thiago, Koke, Fabian

Ba rutahizamu: Dani Olmo, Mikel Oyarzabal, Gerard Moreno, Alvaro Morata, Ferran Torres, Adama Traore, Pablo Sarabia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa