skol
fortebet

Shampiyona: AS Kigali yongeye kwihaniza Police FC mu gihe Mukura VS yasigaye

Yanditswe: Thursday 13, May 2021

Sponsored Ad

Mu mukino wa 5 mu itsinda C,Police FC yatsinzwe ku nshuro ya kabiri ibitego 2-0 na AS Kigali bahanganye mu gihe Mukura VS yakomeje kuba insina ngufi muri Shampiyona kuko yatsinzwe igitego 1-0 na Espoier FC.

Sponsored Ad

Ubwo hakinwaga imikino ibanziriza iya nyuma yo mu matsinda ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021, mu itsinda C na D,AS Kigali yahise ikatisha itike yo kuzamuka mu itsinda c,nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 bya Kwizera Pierrot ku munota wa 24’ ndetse Shabani Hussein Tchabalala ashyiramo icya kabiri ku munota wa 70.

Undi mukino wo muri iri tsinda rya C, Musanze FC yatsindiye Etincelles kuri Stade Ubworoherane 3-1.

Ibi bitego byatsinzwe na Mutebi Rashid, Twizerimana Onesme na Akayezu Jean Bosco witsinze. Igitego cya Etincelles cyatsinzwe na Songa Isaie.

Iri tsinda riyobowe na AS Kigali ifite amanota 12 yamaze no kuzamuka, Police FC ifite 9, Musanze 6 mu gihe Etincelles ifite 3.

Mu itsinda D, Marines yari yakiriye Sunrise FC inayitsinda 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Ishimwe Fiston na Mugenzi Bienvenue mu gihe igitego cya Sunrise cyatsinzwe na Yafesi Mubiru ku munota wa 47.

Undi mukino wo muri iri tsinda D, Espoir FC yatsindiye Mukura VS i Huye 1-0 cyatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 82.

Iri tsinda riyobowe na Marines yazamutse ifite amanota 10, Espoir FC ifite amanota 9 mu gihe Sunrise FC ifite 7,Mukura VS ni iya nyuma n’amanota 2.Ku munsi wa nyuma,Espoir FC izisobanura na Sunrise FC.

Mu Mikino yabaye uyu munsi habonetsemo amakarita 3 atukura arimo iyahawe Nsabimana Aimable wa Police FC,Jean Dushimumugenzi wa Musanze na Olivier Osomba wa Etincelles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa