skol
fortebet

Sheikh Hamdan Habimana wakekwagaho kwiba umunyamakuru Clarisse Uwimana yarekuwe

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, akaba na perezida wa Ijabo Ryawe Rwanda(ihuriro ry’amarerero ya ruhago), Sheikh Habimana Hamdan yarekuwe nyuma y’iminsi yari amaze afunzwe akurikiranyweho gufungura atabiherewe uburenganzira imodoka y’Umunyamakurukazi, Clarisse Uwimana,wa B&B UMWEZI.

Sponsored Ad

Sheikh Hamdan yari amaze icyumweru mu maboko y’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda ‘RIB’, akaba akekwaho kwinjira mu modoka y’umunyamakuru w’imikino wa B&B FM, Uwimana Clarisse bikavugwa ko yamwibye amafaranga.

Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo amashusho ya za Cameras z’aho B&B FM UMWEZI zamugaragazaga ari gufungura iriya modoka,RIB ikajya kumufata iwe i Huye mu gihe ubujura bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri B&B FM Umwezi cyo kuwa Gatatu, abanyamakuru b’iki kinyamakuru nabo bemeje ko amashusho y’aho bakora yagaragaje ko uyu Hamdan ariwe wafunguye imodoka ya mugenzi wabo,ayimaramo amasegonda 48.

Icyakora amakuru ko Sheikh Hamdan na Uwimana bari bamaze igihe mu rukundo ndetse ngo iyi modoka y’uyu munyamakuru ashobora kuba ariwe wayiguze.

Kugeza ubu RIB ntiratangaza byinshi kuri iyi dosiye gusa hari amakuru avuga ko yasabwaga gutanga ingwate.Ikinyamakuru Radio &TV 10 niyo dukesha amakuru ko uyu Hamdan yarekuwe

Ibitekerezo

  • ayo mafaranga se koko yari arimo? kyki meihutira gufunga ariko?
    ntimwari gukurikiranq adafunzwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa