skol
fortebet

"Si ndi ikigoryi cyo kuguha amazina ngo genda unzanire abakinnyi." Mourinho avuga kuri gahunda afite yo kugura abakinnyi

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Jose Mourinho umutoza w’ikipe ya Manchester United yagize icyo avuga kubivugwa ku bakinnyi ashobora kuba yasinyisha muri iyi mpeshyi ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye. Yijeje abafana ba Man U ko azasinyisha umukinnyi ukenewe.
Aganira n’itangazamakuru ejo hashize kuwa Gatandatu, Mourinho yagaragaje zimwe muri gahunda afite ku bijyanye no kugura abakinnyi.
Yagize ati "Ntago ndi umutoza w’ikigoryi ku buryo navuga ngo ndatanga amazina hanyuma ngo unzanire abakinnyi. Nguha amazina, (...)

Sponsored Ad

Jose Mourinho umutoza w’ikipe ya Manchester United yagize icyo avuga kubivugwa ku bakinnyi ashobora kuba yasinyisha muri iyi mpeshyi ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye. Yijeje abafana ba Man U ko azasinyisha umukinnyi ukenewe.

Aganira n’itangazamakuru ejo hashize kuwa Gatandatu, Mourinho yagaragaje zimwe muri gahunda afite ku bijyanye no kugura abakinnyi.

Yagize ati "Ntago ndi umutoza w’ikigoryi ku buryo navuga ngo ndatanga amazina hanyuma ngo unzanire abakinnyi. Nguha amazina, nkaguha uburyo wabigenza, nkaguha ubundi buryo bwa kabiri iyo ubwa mbere bwanze, mbese nguha amakuru yose ashingiye kuri gahunda zanjye mfite imbere."

"Ubuyobozi burabizi ko ntabubaza ibidashoboka, nsaba uwo bigoranye kubona kuko ndanabizi ko muri iyi minsi isoko ritoroyshye "

"Ni akazi katoroshye ariko bagerageza gukora ibishoboka byose kandi ndabizi ko mu mpera z’uyu mwaka w’imikino tutazabona bamwe mu bo twifuza kuko ibyo umuntu yifuza byose si ko abona."

"Ariko ndabizi neza ko tugiye gukora ibishoboka byose tugashyiramo amaraso mashya mu ikipe yacu ku buryo umwaka utaha tuzaba tumeze neza."
Ibi abitangaje mu gihe hari amakuru avuga ko iyi kipe ya Manchester United yifuza bikomeye abakinnyi Antoine Griezmann na Tiemoue Bakayoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa