skol
fortebet

Sibomana Papy na Housnat bibarutse imfura yabo

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Sibomana Patrick uzwi nka Papy ukinira ikipe ya Shakhtyor Soligorsk we n’umugore we Uwase Housnat Soultan biibarutse imfura y’abo nyuma y’iminsi bamaze babana muri Belarus.
Sibomana Patrick wasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Shakhtyor tariki ya 4 Kanama 2017,yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa ku munsi w’ejo nyuma y’igihe yari amaze abana n’umufasha we.
Tariki ya 20 Gicurasi 2017, nibwo Sibomana Patrick yarushinze na Uwase Housnat Soultan nyuma y’imyaka 5 bari bamaranye bakundana. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Sibomana Patrick uzwi nka Papy ukinira ikipe ya Shakhtyor Soligorsk we n’umugore we Uwase Housnat Soultan biibarutse imfura y’abo nyuma y’iminsi bamaze babana muri Belarus.

Sibomana Patrick wasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Shakhtyor tariki ya 4 Kanama 2017,yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa ku munsi w’ejo nyuma y’igihe yari amaze abana n’umufasha we.

Tariki ya 20 Gicurasi 2017, nibwo Sibomana Patrick yarushinze na Uwase Housnat Soultan nyuma y’imyaka 5 bari bamaranye bakundana.

Patrick na Housna batangiye gukundana ubwo bigaga ku kigo cya APE Rugunga birangira bemeranyije kubana none bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nkuko Sibomana yabitangarije abakunze be abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook.

Sibomana yazamukiye mu makipe y’abana i Gikondo ahava yerekeza mu Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC ndetse kuri ubu akina muri Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangarije abakunzi be iyi nkuru nziza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa