skol
fortebet

SKOL yahaye agahimbazamusyi abakinnyi ba Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 20, May 2021

Sponsored Ad

Uruganda rwa SKOL rwahaye agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda abakinnyi ba Rayon Sports kubera ko babashije kurenga itsinda B rya Shampiyona bakazamuka mu makipe 8 azahatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 nibwo Umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert yashyikirije abakinnyi ba Rayon Sports aya mafaranga nkuko amakuru dukesha Rwanda Magazine abitangaza.

Tariki 30 Mata 2021, aherekejwe n’umuyobozi wa Rayon Sports nibwo Umuyobozi wa Skol yari yasuye abakinnyi ba Rayon Sports ababwira ko kuzamuka mu itsinda barimo bazahabwa agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe baba batwaye igikombe cyangwa bakaba aba kabiri, bazongererwaho Miliyoni 12 FRW.

Rayon Sports yazamutse mu itsinda rya kabiri ari iya mbere ifite amanota 9, ikurikirwa na Rutsiro FC ifite amanota 8 ari nazo zazamutse mu makipe 8 azahatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Gasogi United yari ifite amanota 8 ariko ikabamo umwenda w’ibitego bibiri (mu gihe Rutsiro yarimo umwenda w’igitego kimwe) na Kiyovu Sports yari ifite amanota 7 zamanutse mu makipe 8 azahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo Rayon Sports yazamutse mu itsinda,imikinire yayo ntiyanyuze abafana ndetse mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe bagaragaje ko batishimiye imyitwarire mibi y’abakinnyi biganjemo abakuze.

Abafana ba Rayon Sports bashinje abakinnyi babo ikinyabupfura gike kirimo kwihesha amakarita kudahatana uko bikwiiriye by’umwihariko ku bakinnyi b’Abanyarwanda ndetse n’urwego ruri hasi rwa ba myugariro n’umunyezamu.

Uyu munsi nibwo haraba Tombola y’uko amakipe azahura mu byiciro bikurikiyeho yaba mu bahatanira igikombe n’abarwanira kutamanuka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa