skol
fortebet

SKOL yasezeranyije abakinnyi ba Rayon Sports ishimwe rikomeye nibitwara neza muri CAF Confederations Cup

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’uruganda rwenga inzoga SKOL Ivan Wulffaert yakoreye ibirori abakinnyi ba Rayon Sports , abashimira ukuntu bahesheje u Rwanda ishema mu mikino ya CAF Confederation Cup ndetse abemerera ishimwe ridasanzwe nibagera muri ¼.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi wa SKOL yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko ibyo bakoze byabakoze ku mutima ndetse bakwiye kurushaho kwitwara neza aho yabemereye agahimbazamusyi karenze nibagera kure muri iyi mikino.

SKOL yemereye abakinnyi ba Rayon Sports agahimbazamusyi gatubutse nibarenga amatsinda ya CAF CC

Yagize ati “ Rayon Sports ni ikipe iba mu mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi na Skol ni uko. Twishimiye uko Rayon Sports yitwaye, ni ishema kuri twe nka SKOL, ni ishema ku gihugu. Gusa turifuza ko abakinnyi bakomeza kwitwara neza mu mikino y’amatsinda kandi tuzabashimira byihariye.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame, yashimiye Skol ku buryo idahwema kuba inyuma y’ikipe ashimangira ko ibyo igeraho ari uko imeze neza, abakinnyi bahembwa neza kandi bishimye bikaba bitari koroha ari abafana gusa bishakamo ubushobozi.

Yagize ati “Turashimira Skol cyane kuko ituba hafi. By’umwihariko kuba turangije umukino ikaza kutwakira, ni izindi mbaraga iba iduteye. Intego yacu muri CAF Confederation Cup ni ugutsinda buri mukino wose kandi urufunguzo ni uguhera kuri Gor Mahia.”

Rayon Sports igomba gukina na Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino wa mbere wo mu matsinda ya Confederation Cup ku Cyumweru,tariki ya 6 Gicurasi 2018,Kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa