skol
fortebet

Suarez yanze gusaba imbabazi abanya Ghana yababaje mu myaka 12 ishize

Yanditswe: Friday 02, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Uruguay, Luis Suarez yanze gusaba imbabazi ku mupira yakuyemo n’amaboko ubwo igihugu cye cyakinaga na Ghana mu gikombe cy’isi mu 2010.
Suarez yahawe ikarita itukura ku munota wa nyuma w’iminota 30 y’inyongera mu mukino wa kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’isi ubwo yakuragamo umupira n’amaboko warenze umurongo.
Iyo icyo gitego cyinjira, cyari gutuma Ghana iba igihugu cya mbere cya Afrika kigeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’isi mu mateka y’umupira w’amaguru. (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Uruguay, Luis Suarez yanze gusaba imbabazi ku mupira yakuyemo n’amaboko ubwo igihugu cye cyakinaga na Ghana mu gikombe cy’isi mu 2010.

Suarez yahawe ikarita itukura ku munota wa nyuma w’iminota 30 y’inyongera mu mukino wa kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’isi ubwo yakuragamo umupira n’amaboko warenze umurongo.

Iyo icyo gitego cyinjira, cyari gutuma Ghana iba igihugu cya mbere cya Afrika kigeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’isi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Ghana yahawe penaliti [umupira baterera kuri metero 11 uvuye ku izamu], ariko Asamoah Gyan,wari kizigenza wa Black Stars icyo gihe, arayihusha, maze Uruguay iza gukomeza kuri penaliti 4-2.

Suarez w’imyaka 35, yirukanwe kubera ko yakuyemo n’amaboko uyu mupira wagombaga kuvamo igitego cya Dominic Adiyiah.

Ubwo yabazwaga kuri ibi byabaye mu myaka isaga 12 ishize,yagize ati "Sinasaba imbabazi kuri ibyo.Nagaruye umupira n’ukuboko ariko umukinnyi wa Ghana yahushije penaliti,sinjye.

Nari gusaba imbabazi iyo nza kuba naravunye umukinnyi ngahabwa ikarita itukura ariko icyo gihe nahawe ikarita itukura umusifuzi anatanga penaliti.

Ntabwo ari ikosa ryanjye,sinahushije penaliti.Umukinnyi wahushije penaliti yavuze ko nawe yakora nk’ibyo nakoze muri kiriya gihe.Ntabwo ari ikosa ryanjye hariya."

Ibi bihugu byombi birahurira kuri stade Al Janoub uyu munsi mu mukino wa nyuma wo mu itsinda aho uratsinda arakomeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza.

Ghana ifite amanota 3 irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze mu gihe na Uruguay isabwa gutsinda ikagira amanota 3 hanyuma igategereza ibiva mu mukino wa Portugal na Koreya y’Epfo.

Suarez wababaje abanya Ghana n’abanyafurika benshi arakina uyu mukino gusa Asamoah Gyan wahushije iriya penaliti y’amateka ntagikinira Ghana.


Suarez yakujemo umupira amaboko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa