skol
fortebet

Sugira Ernest yatangaje uko yakiriye kongera gutizwa mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Sugira Ernest wongeye gutizwa mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yishimiye kuba avuye mu maboko meza ya APR FC akongera kujya mu yandi ya Rayon Sports yanakiniye mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ikipe ya APR FC,Maj Gen Mubarakah Muganga, iyi kipe yatangaje ku munsi w’ejo ko bemeye ubusabe bw’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports FC, bwo kongera kubatiza rutahizamu Sugira Ernest mu gihe cy’umwaka.

APR FC yagize iti “Dushingiye ku ibaruwa mwatwandikiye tariki ya 03/10/2020 mudutira abakinnyi, twishimiye kubamenyesha ko nkuko mwabidusabye tubatije Sugira Ernest muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ni ukuvuga kugeza tariki ya 04/07/2021 kugira ngo anarusheho kuzamura impano ye y’umupira w’amaguru.

Nanone nkuko bisanzwe, duhaye uburenganzira impande zombi kuganira ibirebana n’ibyifuzo by’umukinnyi utijwe hagamijwe ko akora yishimye. Aramutse agurishijwe mbere y’igihe yatijwe kitararangira, ku giciro cyatanzwe twumvikanye ko mwahabwa 50% natwe tugasigarana 50% y’ibyaba byamutanzweho.”

Uyu mukinnyi akimara kumenya aya makuru, yagaragaje ko yishimiye kongera gukinira ikipe ya Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza mu mwaka w’imikino ushize mbere y’uko Covid-19 ihagarika imikino.

Yagize ati “Mvuye mu maboko meza ngiye mu yandi meza ,ni step nziza yo kwishimira muri carriere yange y’umupira w’amaguru.Season 2020–2021 nd’umukinnyi wa RAYON SPORT kandi nishimiye kongera gukorana namwe .”

Mu mezi 2 n’igice Sugira Ernest yakiniye Rayon Sports nk’intizanyo, mu marushanwa yose yakinnye imikino 7 ayitsindira 5.

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa