skol
fortebet

Tanzania yisubije CECAFA,Amavubi y’abagore arangiza ku mwanya wa nyuma

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Tanzania Kilimanjaro Queens yongeye kwisubiza CECAFA y’abagore nyuma yo kunyagira Ethiopia ibitego 4-1 mu mukino wabanjirije uwo Amavubi yatsinzwemo na Kenya ibitego 2-0 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Tanzania yatsinzwe n’u Rwanda mu mukino ufungura, yakosoye amakosa yose yakoze mu mikino yakurikiyeho,none bitumye yisubiza igikombe cya CECAFA yaherukaga gutwara ubwo cyaberaga muri Uganda mu mwaka wa 2015.

Amavubi yatengushye abafana

Amavubi yatengushye abakunzi bayo kuko yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 12 gitsinzwe na Mercy Onyango Achieng kuri penaliti yakorewe mugenzi we bakinana.

Amavubi yakinnye umukino mubi muri iri rushanwa ntiyabashije kwihagararaho kuko yatsinzwe icya kabiri ku munota wa 59 gitsinzwe na Tereza Engesha ku ishoti rikomeye yateye mu izamu Judith ntiyabasha kurigarura.

Amavubi yasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 n’umwenda w’ibitego 4 mu gihe Tanzania yegukanye igikombe n’amanota 7 n’ibitego 6 izigamye.

Uko amakipe yakurikiranye muri CECAFA 2018
1. Tanzania
2. Uganda
3. Ethiopia
4. Kenya
5. Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa