skol
fortebet

Tchabalala na Diarra bafashije Rayon Sports kwihorera kuri Bugesera

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports inyagiye Bugesera FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona waberaga kuri stade ya Kigali I Nyamirambo aho abasore barimo Ismaila Diarra na Shabani Hussein Tchabalala bigaragaje cyane.

Sponsored Ad

Abasore ba Rayon Sports baje mu kibuga baje kwihorera ku ikipe ya Bugesera FC yabatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wa shampiyona wabereye ku mbuga y’iwabo niko kubanyagira ibitego 5-0.

Ismaila Diarra wari umaze iminsi yikomwa n’abafana ba Rayon Sports kubera gusubira inyuma,yafunguye amazamu ku munota wa 6 w’umukino ndetse yunganirwa na Shabani Hussein Tchabalala watsinze ibitego 2 byikurikiranya ku munota wa 14 n’uwa 19 w’umukino.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino idafite Kwizera Pierrot na Yannick Mukunzi, yakomeje kotsa igitutu Bugesera gusa ntiyabasha kongera kubona igitego mu gice cya kabiri.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje yariye karungu ,umutoza Ivan Minnaert yinjiza mu kibuga Mwiseneza Djamar na Christ Mbondi akuramo Mugisha Francois na Muhire Kevin, byatumye ikipe yataka cyane ibasha kwinjiza ibindi bitego 2 byatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 58 na Tchabalala watahanye umupira kuko yatsinze ibitego 3 muri uyu mukino watsinze igitego cya 5 ku munota wa 70.

Ikipe ya Bugesera FC yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko myugariro wayo Niyonkuru Radju yahawe ikarita itukuea nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe nyuma yo gukorera ikosa kuri Rutanga Eric.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 34 aho ikurikiye APR FC banganya amanota yo izahura na AS Kigali ku munsi w’ejo.

Uko imikino yabaye yabaye uyu munsi yagenze:
Rayon Sport FC 5-0 Bugesera FC
Musanze FC 1-2 Kirehe FC
Amagaju FC 0-1 Police FC

Ibitekerezo

  • Twishimiye inshinzi ya Rayon sport cyane.welcome new again Diarra!! yve komerezaho,karekezi yarayisenye kubera experience nkeya murare neza aba rayooooooooo!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa