skol
fortebet

Team Rwanda irakina uyu munsi Cascade Cycling Classic

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare imaze iminsi ikorera imyitozo muri Amerika iratangira irushanwa rya mbere uyu munsi ariryo Cascade Cycling Classic riratangira kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Nyakanga rizasozwe taliki ya 23 Nyakanga.
Iyi kipe igizwe n’abasore 6 imaze iminsi ikorera imyitozo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yahuye n’abagiraneza ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare bo muri iki gihugu babatera inkunga zitandukanye.
Kuri uyu munsi barakina agace ka mbere (...)

Kuri uyu munsi barakina agace ka mbere k’iri rushanwa kareshya n’ibirometero 173 aho barakinira mu muhanda wa Mckenzie hanyuma bazakomeza ku munsi w’ejo bakina gusiganwa umuntu ku giti cye ku ntera y’ibirometero 22,3.Iyi ni inshuro ya mbere u Rwanda rukinnye iri rushanwa riri ku rwego rwa 2HC aho aba basore batangaza ko intego yabo ari ugutwara agace kamwe mu tuzakinwa muri iri rushanwa.

Mu kiganiro umutoza wa Team Rwanda Sterling Magnell yagiranye n’ikinyamakuru The new Times dukesha iyi nkuru yagitangarije ko imyiteguro yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagenze neza ku buryo aba basore bafite icyizere.

Yagize ati “Abasore bameze neza hano muri Amerika kandi biteguye kwitwara neza.Twaritoje bihagije kandi tumaze kumenyera ikirere cya hano.”

Abasore 6 bagize Team Rwanda ni Gasore Hategeka, Jean Claude Uwizeye, Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana , Ukiniwabo Rene Jean Paul na Didier Munyaneza.

Team Rwanda irahurira muri iri rushanwa n’amakipe 15 ariyo : Caja Rural-Seguros RGA, Israel Cycling Academy, Nippo-Vini Fantini, Team Novo Nordisk, United Healthcare Professional Cycling Team, Axeon Hagens Berman, Elevate – KHS, Holowesko/Citadel Racing p/b Hincapie Sportswear, Jelly Belly p/b Maxxis, Rally Cycling plus na Team Rwanda ari nayo kipe y’igihugu rukumbi iri muri iri rushanwa.

Cascade Cycling Classics igizwe n’ibirometero 503,5 aho ririmo ibyiciro byose yaba gutambika kumanuka no guterera cyane.Nyuma y’iri rushanwa Team Rwanda izategereza irindi rushanwa rikomeye rya Colorado Classics rizaba guhera taliki ya 10 kugeza ku ya 13 Kanama uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa