skol
fortebet

Team Rwanda izatangira umwaka wa 2018 ikina La Tropicale Amissa Bongo

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare yamaze gutumirwa mu makipe 15 azitabira irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon rikaba rikomeye kurusha ayandi muri Afurika aho riri kuri 2.1.
Iyi kipe iheruka kwigaragaza muri Tour du Rwanda ndetse no mu marushanwa atandukanye yagiyemo muri USA,igiye kwitabira iri rushanwa riba ririmo amakipe akomeye cyane ndetse arimo n’akina Tour de France nka Direct Energie yanegukanye agace ka 8 muri Tour de France y’uyu mwaka (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare yamaze gutumirwa mu makipe 15 azitabira irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon rikaba rikomeye kurusha ayandi muri Afurika aho riri kuri 2.1.


Iyi kipe iheruka kwigaragaza muri Tour du Rwanda ndetse no mu marushanwa atandukanye yagiyemo muri USA,igiye kwitabira iri rushanwa riba ririmo amakipe akomeye cyane ndetse arimo n’akina Tour de France nka Direct Energie yanegukanye agace ka 8 muri Tour de France y’uyu mwaka ibifashijwemo n’umusore Lilian Calmejane.

Team Rwanda imaze igihe yitabira La Tropicale Amissa Bongo

Iri rushanwa rizatangira ku I taliki ya 15 rigeze ku ya 21 Mutarama 2018 aho rizitabirwa n’amakipe 15 arimo:Direct Energie na Delko Marseille Province yo mu Bufaransa,Wilier-Tristina (Italy),Sporting Tavira (Portugal),Bike Aid yo mu Budage, Gabon, Burkina Faso, Cameroon, Ivory Coast, Eritrea, Ethiopia, Morocco, Mauritius, Rwanda na Tunisia.

Irushanwa ry’umwaka ushize ryegukanwe na Yohann Gene wakinnye Tour de France ukinira Direct Energie,mu gihe u Rwanda mu nshuro rumaze kwitabira rwabashije kwegukana agace rubifashijwemo na Uwizeyimana Bonaventure ndetse niwe wabashije kuza hafi ku rutonde rusange rw’umwaka ushize kuko yarangije ku mwanya wa 6.

Direct Energie yitabira Tour de France iri mu makipe azitabira La Tropicale Amissa Bongo

Calmejane wa Direct Energie yegukanye agace ka 8 muri TDF y’uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa