skol
fortebet

Thiago Silva yavuze uburwayi budasanzwe asigaye ahorana nyuma yo kugera muri Premier League

Yanditswe: Tuesday 10, Nov 2020

Sponsored Ad

Myugariro Thiago Silva uherutse kwerekeza mu ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko kuva yayigeramo asigaye ahorana umutwe udakira nyuma y’imikino kubera guhora ahangana no kwambura imipira ku mitwe aba rutahizamu b’andi makipe baba bahanganye.

Sponsored Ad

Uyu myugariro yavuze ko kuva yagera mu Bwongereza ahorana uburwayi bw’umutwe nyuma y’imikino kubera imbaraga Premier League ifite by’umwihariko abayikinamo.

Uyu mugabo w’imyaka 36 yaguzwe na Chelsea kubera ubunararibonye afite gusa ntabwo yari yarigeze akina muri shampiyona y’Ubwongereza mbere kuko yakinnye mu Bufaransa no mu Butaliyani.

Yagize ati "Nyuma y’imikino 2 mperuka gukina,nsigaye ndwara umutwe kubera guhangana bya buri kanya n’imipira yo mu kirere ndetse n’umuvuduko udasanzwe amakipe akiniraho.Tugomba guhora twiyubaka.Ubura abakinnyi bitewe na Covid-19 cyangwa se bavunitse kubera ko dukina imikino myinshi cyane.Ntabwo turi imashini.

Hari amasomo twabonye mu minsi ishize ko dushobora kuzajya tuvunika cyane kubera gukina umukino buri nyuma y’iminsi 3 cyangwa 4.Biduteye ubwoba.”

Ibi Silva yatangaje bije bikurikira impaka zikomeje kujya imbere mu Bwongereza ku byo kureka abasimbura bakongera kuba 5 bakava kuri 3 kuko ngo byafasha amakipe kuruhura abakinnyi uko bikwiriye.

Nubwo amakipe makuru yiyunze kuri Jurgen Klopp na Pep Guardiola mu kugarura abasimbura 5,amakipe mato yo yarabyanze avuga koi bi nta kindi bimaze uretse gufasha amakipe afite abakinnyi benshi bakomeye.

Thiago Silva yahamagawe mu ikipe ya Brazil iri kwitegura gukina imikino 2 yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 bazakina na Venezuela na Uruguay.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa