skol
fortebet

Thierry Henry aremeranya na Zlatan, ngo nawe iyo aba ari we aba yateye Mings inkokora

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2017

Sponsored Ad

Umufaransa utoza ikipe y’u Bubiligi nk’umutoza wungirije, Thierry Henry avuga ko Zlatan nta kosa yakoze akubita Mings inkokora kuko nawe iyo aza kuba Zlatan niko yari kubigenza.
Hari mu umukino wa shampiyona y’u Bwongereza aho Bournemouth yanganyijemo na Manchester United 1-1.
Muri uyu mukino igice cya mbere cyenda kurangira haje kugaragaramo ibintu bitari byiza. Rooney yazamukanye umupira ashaka kwinjira mu bwugarizi bwa Bournemouth ariko ba myugariro bamubera ibamba bamutura hasi Zlatan (...)

Sponsored Ad

Umufaransa utoza ikipe y’u Bubiligi nk’umutoza wungirije, Thierry Henry avuga ko Zlatan nta kosa yakoze akubita Mings inkokora kuko nawe iyo aza kuba Zlatan niko yari kubigenza.

Hari mu umukino wa shampiyona y’u Bwongereza aho Bournemouth yanganyijemo na Manchester United 1-1.

Muri uyu mukino igice cya mbere cyenda kurangira haje kugaragaramo ibintu bitari byiza. Rooney yazamukanye umupira ashaka kwinjira mu bwugarizi bwa Bournemouth ariko ba myugariro bamubera ibamba bamutura hasi Zlatan wari wamukurikiye amwitura hejuru, myugariro wa Bournemouth Tyrone Mings araza amukandagira mu mutwe umusifuzi yerekana ko nta kosa ryabaye dore ko yari hafi aho.

Mings yakandagiye Zlatan mu mutwe abishaka

Yamukandagiye umusifuzi ari aho hafi

Ako kanya nta mwanya uciyemo Zlatan yabonye ntacyo umusifuzi abikozeho nawe ahitamo kwihorera, ku umupira wari uturutse muri koruneri Zlatan yazamutse nkugiye gutera umupira ku umutwe akubita Mings inkokora mu maso, nabwo umusifuzi nta karita yatanze.

Zlatan yahise yihorerantiyahabwa ikarita

Aganira na Sky Sports Thierry Henry abajijwe kubyo Zlatan yakoze yagize ati”nanjye iyaba ari njyewe mba nakoze nka Zlatan. Ku bwacu kugira ngo twerekane ibyabaye ngira ngo twabanza tukumva impamva yateye Zlatan gukora biriya. Ntago ibyo yakoze ari ukuri ndemeranya namwe, ariko iyo umuntu agukoreye ikosa nka ririya ntihagire ubibona igikurikira nawe ni ukureba uburyo wamwishyura, nkeka ko iyo umusifuzi ahanira Mings ikosa yakoze ntago Zlatan aba yakoze biriya.”

Ubu hategerejwe kureba kurebwa niba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA rizafatira aba basore bombi ibihano kuko bose bakoze amakosa kandi bigaragara ko bagambiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa