skol
fortebet

Thierry Henry yatangaje umukinnyi yakunze mu bo bakinannye nabo bose utari Zidane,Messi na Ronaldinho

Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe ya Arsenal n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatunguye benshi ubwo yavugaga ko umukinnyi yakunze kurusha abandi bose bakinannye ari umuholandi Dennis Bergkamp bakinannye muri Arsenal.

Sponsored Ad

Thierry Henry yakinannye n’abakinnyi benshi bakomeye barimo kizigenza Zinedine Zidane,Lionel Messi,Ronaldinho,Xavi,Iniesta n’abandi ariko yemeje ko uwo yakunze kurusha aba bose ari Dennis Bergkamp.

Yagize ati “Umukinnyi mwiza mubo nakinannye nabo bose ni Dennis Bergkamp.Kubera iki?Kubera ko ariwe wakoraga iby’umupira usaba buri gihe.Buri mukino wose yawisangagamo.Nakinannye nawe imyaka 7.”

Ibi Henry yabitangarije ikinyamakuru cyo mu mujyi wa Dubaï.Uyu mufaransa yakinnye mu makipe atandukanye arimo AS Monaco,Arsenal,FC Barcelone n’Ubufaransa yafashije gutwara igikombe cy’isi 1998.


Dennis Bergkamp yakoze ku mutima Henry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa