skol
fortebet

Thierry Henry yavuze impamvu ashaka gufatanya n’umuherwe ushaka kugura ikipe ya Arsenal

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal,Thierry Henry,yemeje ko ashyigikiye cyane umuherwe Daniel Ek nyiri kompanyi ya Sportify ushaka kugura Arsenal miliyari 2 kugira ngo ashyigikire icyifuzo cy’abafana.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo The Sun yatangaje ko umuherwe EK ashaka kugura imigabane yose umuryango w aba Kroenke ufite muri Arsenal cyane ko badakunzwe n’abafana b’ikipe kubera ahanini imyanzuro bafata isubiza inyuma ikipe.

Amakuru yavuze ko umuherwe Ek ashaka gufatanya n’abanyabigwi 3 ba Arsenal barimo Patrick Vieira,Thierry Henry na Dennis Bergkamp guhirika uyu Stan Kroenke utajya ushora akayabo mu kugura abakinnyi ngo ikipe itware ibikombe.

Henry w’imyaka 43 yatangaje ko bifuza ko Ek agura Arsenal kuko ari umufana wayo ndetse ari kureba ku hazaza heza hayo.

Abajijwe na Sky Sports niba koko ari muri uyu mugambi,Henry yagize ati “Nibyo.Daniel Ek n’umufana wa Arsenal.Ntabwo yigeze abitangaza mu itangazo ariko n’umufana wayo w’igihe kirekire.Yaratwegereye turamwumva.Turabizi neza ko ashaka no gushyiramo abafana.”

Henry yavuze ko Ek w’imyaka 38 ashaka gushyira abafana mu busabe bwe bwo kugarura umuco wo gutsinda wa Arsenal [ ’Arsenal DNA’ ]cyane ko anafite amafaranga yo gushora.

Henry ati “arashaka kugarura umuco wa Arsenal [’Arsenal DNA’],ishusho ntekereza ko yagiye.Ntabwo bafite abantu ba Arsenal mu buyobozi bafasha ikipe kugana mu cyerekezo cyiza,ibyo nibyo Daniel ashaka.Yatubwiye ko yamaze gukusanya amafaranga ahagije yo gutanga igiciro cyiza.

Abantu benshi bakomeje gusakuza bavuga ko bashaka nyiri ikipe ko agenda.Turi kugerageza kubaha igisubizo,turi gushyiramo abafana no kugarura icyubahiro cya Arsenal.”

Nubwo abafana batangaje ko badashaka Kroenke,uyu muherwe w’umunyamerika yatangaje ko atiteguye kugurisha iyi kipe.

Henry yagiriye inama abafana yo kutigaragambya bikabije kuko iyi gahunda yo kugura Arsenal ngo ishobora gutwara igihe gusa ngo uyu Ek ntiyiteguye kuva ku izima azategereza mpaka bikunze.

Biravugwa ko uyu munya Sweden,Daniel Ek,arashyira ku meza miliyari 1.8 z’amapawundi mu mpera z’iki cyumweru nk’igiciro cya mbere ndetse no kwereka abaherwe b’Abanyamerika ko ashaka kugura iyi kipe yigeze gukomera mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa