skol
fortebet

Thomas Tuchel yahaye isezerano rikomeye umukoresha we mukuru Abramovich bahuye bwa mbere

Yanditswe: Sunday 30, May 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yaraye ahuye n’umukoresha we mukuru,Roman Abramovich,usanzwe ari nyiri iyi kipe mu muhango wo kwishimira igikombe cya UEFA Champions League batwaye amwizeza ko afite inyota yo gutwara ibikombe byinshi.

Sponsored Ad

Thomas Tuchel yahishuye ko ari hafi gusinya amasezerano mashya muri Chelsea ndetse ko yasezeranyije nyiri ikipe Roman Abramovich ko agiye gutwara ibikombe byinshi,kuko ngo afite inzara.

Chelsea yaraye itwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro yayo ya kabiri,itsinze igitego 1-0 Manchester City ku mukino wa nyuma waraye ubereye muri Portugal.

Nyiri ikipe ya Chelsea,Abramovich yari ku kibuga cya Estadio do Dragao areba uko ikipe ye ywataye iyi Champions League ndetse yaje kumanuka mu kibuga yishimana n’abakinnyi.

Iyi niyo nshuro ya mbere uyu muherwe yari ahuye na Tuchel kuva yahabwa akazi ko gusimbura Frank Lampard mu mpera z’ukwezi kwa mbere.

Tuchel yabwiye uyu muherwe wa Chelsea ati “Ntabwo mbizi niba nkwiriye kuvuga ibi,ntabwo mbizi 100% ariko birashoboka ko mfite gusinya amasezerano mashya kubera iyi ntsinzi.Umukoresha wanjye yambwiye ikintu ariko simbizi gusa ndaza kureba neza.

Navuganye na nyiri ikipe mu kibuga aka kanya,ndakeka ko ariwo mwanya mwiza wo guhura nawe bwa mbere cyangwa se mubi kuko bishobora kuba bibi.

Tuzavugana ejo cyangwa ikindi gihe ariko ndabitegereje.Namwizeza ko ndakomeza kugira inzara yo gutwara igikombe gikurikiyeho kandi ko ubu nishimye.Ndumva mfite uruhare mu ikpe ifite ishyaka…

Intego yanjye n’ugukomeza gushaka intsinzi nyinshi,ndifuza kwaguka nk’umutoza ,intego yanjye n’ugukomeza gusubika iyi kipe kuva ku munsi wa mbere w’umwaka utaha kugeza ku mpera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa