Thomas Tuchel yavuze ibigwi umukinnyi wa Manchester United akunda cyane
Yanditswe: Sunday 28, Feb 2021
Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yatangaje ko ubwo yari akiri mu ikipe ya PSG yashatse gusinyisha umukinnyi wa Manchester United,Bruno Fernandes ubwo yari mu ikipe ya Sporting CP ariko ntibyamukundira kubera ko uyu mukinnyi yahisemo kwigira aha mu Bwongereza.
Uyu mutoza wa Chelsea yavuze ko Bruno ari umukinnyi udasanzwe by’umwihariko kubera ibyo amaze gukorera ikipe ya United mu gihe gito amaze ayigezemo.
Tuchel yagize ati “Umuyobozi wanjye w’imikino muri PSG yari Antero Henrique,yari umunya Portugal.Yari azi neza cyane Bruno.Yakoze ibishoboka byose ngo bahure azabone uko amuzana mu ikipe yacu kuko yari umukinnyi ukomeye muri Sporting.
N’umuhanga mu gutsinda ibitego ndetse afite umwihariko wo guhindura umukino no kuzamura urwego rw’abo bakinana.
Mu mwaka wanjye wa mbere twarebye imikino ye.Twaramukurikiranye kugira ngo turebe ko twamusinyisha.Yagiye mu yindi kipe.Ni bibi cyane kuba tugiye guhura nawe.”
Tuchel ntiyatinye kubona ubuhanga bwa Fernandes kuko mu matsinda ya Champions League yatsindiwe mu rugo na United ibitego 2-1 birimo kimwe cy’uyu musore kuri penaliti.
Tuchel yagize ati “Ibyo amaze gukora muri United mu gihe gito ayimazemo ntabwo wabisobanura.Biratangaje.Kuva muri Portugal ukerekeza muri imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza`n’I Burayi warangiza ukazana impinduka nk’ibyo yakoze,nta kintu na kimwe mufitiye uretse icyubahiro.Ni kabuhariwe.N’umwe mu bakinnyi barema ibitego ba mbere ku isi.”
Kuri iki cyumweru nibwo Chelsea irakina na Manchester United muri Premier League.Umukino ubanza bari banganyije 0-0.
Tuchel yemera cyane Bruno Fernandes

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *