skol
fortebet

Togo yagaragaje ko ari ikipe ikanganye mu itsinda ihuriyemo n’u Rwanda

Yanditswe: Saturday 23, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Togo iri mu itsinda C rya CHAN 2020 hamwe n’u Rwanda,Uganda na Maroc yaraye itsinze umukino wa mbere Uganda nyuma yo gutsindwa na Maroc igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti itaravuzweho rumwe cyane ko byagaragaye ko umukinnyi yigushije.

Sponsored Ad

Togo ifite abakinnyi bari hejuru mu mikinire by’umwihariko ku mbaraga yaraye itsinze Uganda Cranes ibitego 2-1 mu mukino wari uryoheye ijisho ndetse urimo ibitego bidasanzwe.

Togo yari ifite inyota muri uyu mukino, yafunguye amazamu ku munota wa 48 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Paul Mbowa wahinduriye umupira icyerekezo n’umutwe, ugana mu izamu rye uciye ku munyezamu Charles Lukwago.

Uganda yahise itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ibigeraho ku munota 52, ku gitego cyatsinzwe na Saidi Kyeyune ku ishoti rikomeye yatereye kure cyane,umupira ukubita umutambiko umunyezamu Andoul-Moubarak Aigba ntiyabona aho unyuze.

Togo yongeye kuyobora umukino ku munota wa 58 ubwo yatsindirwaga igitego cya kabiri na Yendoutie Nane nawe ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ukubita umutambiko w’izamu urinjira.

Muri rusange,Togo n’ikipe ifite abakinnyi bagufi baziranye ndetse bafite umupira ku kirenge ndetse yashoboraga kubona igitego cya 3 iyo itagorwa n’umunyezamu Lukwago wa Uganda.

Uganda nayo yagiye isatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko ba rutahizamu bayo barimo Shaban na Kyeyune wakinaga hagati bagatera imipira ica kure y’izamu.

Nyuma y’uyu mukino,abanyarwanda bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza impungenge iyi Togo iteye cyane ko izahura n’u Rwanda mu mukino wo kuwa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 mu mukino buri kipe yose isabwa gutsinda ngo ikomeze.

Ibi bivuze ko u Rwanda rusabwa kugabanya kugarira rugashaka ibitego cyane ko mu mikino ibiri rwakinnye rwanganyije 0-0 ndetse rukagaragaza akantu k’ubwoba ko gutinya abo bahanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa