skol
fortebet

Tour du Rwanda yabonye umuyobozi mushya w’inararibonye

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, ryahaye akazi Philippe Colliou nk’Umuyobozi akaba n’ushinzwe Tekiniki muri Tour du Rwanda asimbuye Olivier Grandjean weguye muri Kamena umwaka ushize.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ukwakira 2023, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ryatangaje ko ryatanze akazi kuri uyu mwanya wari umaze amezi atatu utariho umuyobozi.

Mu itangazo FERWACY yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yahaye ikaze Philippe Colliou ndetse imwifuriza gukomeza guha imbaraga umukino w’amagare nk’uko bisanzwe.

Riti “Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ryishimiye gutangaza ko ryemeje Philippe Colliou nk’Umuyobozi wa Tekiniki ndetse na Siporo muri Tour du Rwanda. U Rwanda rutewe ishema no kuzungukira kuri we ndetse no gukomeza gushimangira iterambere ry’umukino riri kugerwaho.”

Philippe Colliou wagizwe umuyobozi wa tekiniki na sports wa Tour du Rwanda asanzwe ari umuyobozi wa Tour de l’Avenir kuva mu 2012 (isiganwa rya mbere ku Isi ry’abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 ryatwawe na Tadej Pogacar muri 2018, Egan Bernal 2017 ...) na Tour de l’Ain ryegukanywe muri 2020 na Primoz Roglic ...

Colliou wanayoboye imirimo ya shampiyona y’Isi kuva 2008 kugera 2020 aziranye n’abakinnyi bakomeye ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa