skol
fortebet

Trump wa Musanze FC yishongoye kuri Juvenal wa Kiyovu Sports wari umaze gutsindwa

Yanditswe: Monday 22, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ’Trump’, yigambye ko ari we wavukije Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona; nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Sunrise FC kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabereye i Nyagatare, iwutsindwamo igitego 1-0 cyatsinzwe n’Umugande Yafesi Mubiru.

Ni umukino iyi kipe ya Mvukiyehe Juvenal yasabwaga gutsinda ikiyongerera amahirwe y’igikombe cya shampiyona iheruka gutwara mu myaka irenga 30 ishize.

Kiyovu Sports yagiye gukina i Nyagatare mu gihe hari havuzwe amagambo menshi.

Mu bari bavuze harimo Perezida Trump wa Musanze FC wari wakaniye ko agomba kuvutsa Kiyovu Sports igikombe; nyuma y’amagambo atishimiye Perezida Mvukiyehe Juvenal yamutangajeho.

Mu byumweru bibiri bishize ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wari wabereye mu majyaruguru, Perezida Juvenal yumvikanye mu itangazamakuru annyega mugenzi we wa Musanze FC.

Icyo gihe yagaragaje ko "nta ho urwagwa rwahurira na lisansi" mu kugaragaza ko we na Trump nta ho bahuriye ku bijyanye n’ubushobozi.

Mvukiyehe Juvenal kandi icyo gihe ngo yavuze ko igorofa Tuyishimire Placide afite mu mujyi wa Musanze nta ho rihuriye n’iryo afite ku mugabane w’u Burayi rifite agaciro ka $ miliyoni 5.

Ni amagambo yarakaje cyane Perezida wa Musanze FC, yiyemeza gukora ibishoboka byose akavutsa Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona.

Trump ubwo Juvenal yamaraga kumuvugaho ariya magambo yavuze ko "nzamuha igisubizo mu byumweru bibiri biri imbere."

Umunyamakuru Lorenzo Christian yatangaje ko nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Sunrise FC, Perezida Tuyishimire Placide ’Trump’ yamuhamagaye kuri terefoni akamwemerera ko ari we wavukije Urucaca Igikombe.

Uyu yavuze ko Kayumba Jean Pierre ’Jenerali’ usanzwe ari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports yaherukaga kumusaba imbabazi, gusa ibi bikaba bitari bihagije mu gihe Juvenal atari we wazimwisabiye.

Amakuru avuga ko Perezida ’Trump’ yari yinjiye muri Sunrise FC akayisaba kumutsindira Kiyovu Sports na we agaha abakinnyi bayo ibyo bifuza byose.

Bivugwa ko uyu munyemari kandi hari abakinnyi ba Kiyovu Sports yari yinjiriye akabasaba kwitsindisha; bikaba mu byatumye Umugande Erissa Ssekisambu yamurura Penaliti ikipe ye yabonye ku munota wa 70 w’umukino.

Kiyovu Sports nyuma yo kugwa i Nyagatare kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 60 inganya na APR FC ya mbere, zigatandukanywa n’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu iyirusha ibitego 10 mu byo zombi zizigamye.

Ni mu gihe shampiyona ibura umukino umwe hakamenyekana ikipe izegukana igikombe.

Ibitekerezo

  • Mwarakoze kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa