skol
fortebet

Tugomba gutwara igikombe cy’amahoro byanze bikunze-Umutoza Mulisa

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya APR FC inaniriwe gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse kugeza ubu ikaba iri kumwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona isigaje umukino umwe ngo irangire umutoza mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa aratangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose ikipe ye igitwara igikombe cy’amahoro kugira ngo yizere kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru Mulisa yagitangarije ko nawe ari ku (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya APR FC inaniriwe gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse kugeza ubu ikaba iri kumwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona isigaje umukino umwe ngo irangire umutoza mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa aratangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose ikipe ye igitwara igikombe cy’amahoro kugira ngo yizere kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru Mulisa yagitangarije ko nawe ari ku gitutu gikomeye kuko ngo atifuza kurangiza uyu mwaka nta gikombe na kimwe atwaye aho avuga ko kuri we igikombe cy’amahoro agishaka bikomeye kugira ngo yiyunge n’abafana ba APR FC.

Yagize ati “Uyu mwaka ntabwo wagenze neza kuko tutatwaye igikombe cya shampiyona gusa ibyo bibaho mu mupira w’amaguru.Icyo duhanze amaso n’igikombe cy’amahoro kandi tugomba gukora ibishoboka byose tukagitwara kuko turashaka guhagararira igihugu mu mikino nyafurika.Buri wese arasabwa kwitanga kugira ngo tugitware.”

Ikipe ya APR FC izahura na Bugesera muri kimwe cya kane ku italiki ya 19 z’uku kwezi mu Bugesera mu gihe umukino wo kwishyura uzaba taliki ya 23 iminsi ine nyuma y’umukino ubanza

Ibitekerezo

  • Kereka niba uzazanamo za catiusha nibifaro nabyo bigakina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa