skol
fortebet

Turkia: Abafana binjiye mu kibuga gukubita abakinnyi bari bamaze kubatsinda

Yanditswe: Monday 18, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya Fenerbahce birwanyeho bakubita abafana ba Trabzonspor binjiye mu kibuga baje kubakubita nyuma y’uburakari bwo gutsindwa ibitego 3-2.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Trabzonspor yari imaze gutsindwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turkia,abafana bayo ntibakiriye ibyavuye mu mukino byatumye bamwe muri bo birara mu kibuga bajya gukubita iyi kipe yabatsinze ariko Fenerbahce.

Myugariro w’umunya-Nigeria, Bright Osayi Samuel yakubise umufana wa Trabzonspor winjiye mu kibuga gusagarira bagenzi be bakinana muri Fenerbahçe.

Ku rundi ruhande,Michy Batshuayi wahoze akinira Chelsea ariko nawe akaba akinira Fenerbahce,yagerageje gukubita umugeri umwe mu bafana amagana ba Trabzonspor bari binjiye mu kibuga baje kubakubita.

Abafana ba Trabzonspor bananiwe kwihangana nyuma yo gutsindwa igitego cya Gatatu mu minota ya nyuma cyabambuye inota bashakaga.

Ibitego bibiri by’umukinnyi wahoze muri Manchester United, Fred byatumye Fenerbahce iyobora umukino hanyuma Trabzonspor iza kubyishyura ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 78.

Mu minota ya nyuma,Batshuayi,yashegeshe abafana atsinda igitego cya gatatu cya Fenerbahce cyasembuye abafana ba Trabzonspor binjira ku bwinshi mu kibuga bajya kubakubita.

Aba bafana basanze aba bakinnyi aho bari bateraniye mu kibuga hagati bashaka kubakubita ariko bamwe mu bakinnyi birwanaho.

Abashinzwe umutekano birukanye aba bafana mu buryo bugoranye.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa