skol
fortebet

"Twiteguye gutwara igikombe mu mikino yo kwibuka" Umutoza Bahufite

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wo kwibuka mu makipe y’imbere mu gihugu na Espoir BBC aho yayitsinze amanota 61 kuri 58 ikipe ya REG BBC y’ umutoza John Bahufite yiteguye gukosora amakosa yose yakoze kugira ngo itware igikombe cyo kwibuka kiratangira uyu munsi nkuko Bahufite yabitangarije Umuryango muri iki gitondo.
Uyu mutoza umenyerewe muri Basketball y’u Rwanda yemeje ko ikipe ya Espoir BBC yabaruhije kwinjira neza mu mukino byatumye bisanga bawutakaje aho yemeza ko hari byinshi (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wo kwibuka mu makipe y’imbere mu gihugu na Espoir BBC aho yayitsinze amanota 61 kuri 58 ikipe ya REG BBC y’ umutoza John Bahufite yiteguye gukosora amakosa yose yakoze kugira ngo itware igikombe cyo kwibuka kiratangira uyu munsi nkuko Bahufite yabitangarije Umuryango muri iki gitondo.

Uyu mutoza umenyerewe muri Basketball y’u Rwanda yemeje ko ikipe ya Espoir BBC yabaruhije kwinjira neza mu mukino byatumye bisanga bawutakaje aho yemeza ko hari byinshi bakosoye mu myitozo bamazemo iminsi bimuha icyizere cyo gutwara iki gikombe.

Yagize ati “icyabuze mu mukino duheruka gukina na Espoir BBC ni ubushake kuko baturuhije determination cyane ikindi hari amakosa twagiye dukora nkuko siporo yose igira amakosa ariko twagerageje kuyakosora kandi ikipe ya REG yiteguye kwerekana ko ikomeye.

Benshi mu bakunzi b’ikipe ya REG BBC batashye bavuga ko ikipe yabo yiraye bitewe n’abakinnyi bakomeye ifite gusa umutoza Bahufite John yabwiye umuryango ko ibyo Atari byo kuko muri siporo habamo gutsinda no gutsindwa kandi ko icyiza ari ukwakira ibyavuye mu mukino.

Yagize ati “Ntabwo ntavuga ko twiraye kuko siporo igira realite yayo haba harimo detailles nyinshi tugomba gukosora aho tubonye akantu katagenda neza.Abakinnyi bacu nubwo bakomeye bakinnye ni amakipe akomeye ibintu bijyanye na management yabo nabyo biba bigoye,izo ni details nyinshi ziba ziri mu mukino utakwirengagiza ariko ndizera ko mu mikino iri imbere tuzabasha gukosora tugatwara igikombe.

Umutoza John Bahufite yemeje ko ikipe ya REG BBC ifite byinshi byo gukorera abayobozi bayo ndetse n’abakunzi bayo kubera ubwitange bagaragaza mu kuyishyigikira aho yemeje ko abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye gukora ibishoboka byose bagatwara iki gikombe.

Yagize ati “Abakinnyi ba REG bafitiye umwenda abafana babo n’ubuyobozi kuko ntabwo turatwara igikombe kuko tumaze kubura ibikombe 2 biduca mu myanya y’intoki ni ukuvuga niwo mwenda wa mbere.Icya 2 iri ni irushanwa tugomba guha agaciro cyane kuko ridufasha guhesha agaciro abanyarwanda bose baba abakinnyi,abayobozi n’abakunzi ba Basketball bazize jenoside mu wa 1994 ibyo byose biradusaba kwerekana imbaraga zacu muri iri rushanwa ryo kwibuka.”

Umutoza wa REG BBC John Bahufite yagize ubutumwa agenera abanyarwanda bose bakunda umukino wa Basketball muri iri rushanwa ryo kwibuka.

Yagize ati “Irushanwa ryo kwibuka ridufasha guha agaciro abazize jenoside yakorewe abatutsi,binyuze muri siporo twifuza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi .Iri ni irushanwa rihuruza amakipe akomeye aturutse hanze nayo mu gihugu niyo mpamvu twabasaba kuza guhshyigikira iyi mikino kuko twiteguye kubereka umukino mwiza”.

Ikipe ya REG BBC iri mu itsinda A aho iri kumwe na Patriots na PJB Goma yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.Umukino wa mbere irahura na Patriots BBC I saa 19h00 ku kibuga cya CSK kuri uyu wa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa