skol
fortebet

U Bwongereza bwakoze amateka mu mupira w’amaguru bwaherukaga mu 1966

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’ igihugu y’ u Bwongereza yongereye gukandagiza ikirenge ku mukino wanyuma w’ igikombe cy’ Isi cy’ abatarengeje imyaka 20. Yabiherukaga mu mwaka wa 1966.
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2017, nibwo habaye imikino ya kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Korea y’Epfo aho ikipe ya Venezuela yagomabaga kwisobanura na Uruguay mu gihe ikipe y’ u Bwongereza yari ihanganye n’u Butaliyani.
Ku ikubitiro ikipe ya Venezuela yari yatsinzwe igitego mu minota ya (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’ igihugu y’ u Bwongereza yongereye gukandagiza ikirenge ku mukino wanyuma w’ igikombe cy’ Isi cy’ abatarengeje imyaka 20. Yabiherukaga mu mwaka wa 1966.

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2017, nibwo habaye imikino ya kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Korea y’Epfo aho ikipe ya Venezuela yagomabaga kwisobanura na Uruguay mu gihe ikipe y’ u Bwongereza yari ihanganye n’u Butaliyani.

Ku ikubitiro ikipe ya Venezuela yari yatsinzwe igitego mu minota ya mbere y’igice cya mbere gitsinzwe na kapiteni wa Uruguay Nicolas de la Cruz kuri penaliti cyaje kwishyurwa mu minota y’inyongera y’umukino dore ko iminota 90 yarangiye umusifuzi akongeraho iminota 5 aho ku munota wa 1 inyongera ikipe ya Venezuela yaje kubona coup franc yinjizwa neza n’umusore Samuel Sosa byaje gutuma hitabazwa iminota y’inyongera itarakiranuye aya makipe yombi.Hitabajwe penaliti Venezuela ikomeza itsinze penaliti 4-3.

Undi mukino wahuje ubwongereza n’Ubutaliyani watangiye ku I saa sita na 45 maze bidatinze ku munota 3 ikipe y’ u Butaliyani ibifashijwemo ni umusore Riccardo Olsolini iba ibonye igitego cya mbere kimwe rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.
Igice cya 2 cyatangiye ikipe y’Ubwongereza y’ingimbi itozwa n’umutoza Paul Simpson yataka cyane maze ku munota wa 66 umusore uherutse kugurwa n’ikipe ya Liverpool aturutse muri Chelsea ashyiramo igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Ojo

Nyuma y’iki gitego ikipe y’Ubutaliyani yananiwe kwihagararaho maze izi ntare zikiri nto “Young Lions” nkuko zitazirwa ziza kubatsinda igitego cya 2 ku munota wa 77cyatsinzwe na Ademola Lookman usanzwe akinira ikipe ya Everton.
Ikipe y’Ubwongereza yakomeje kwataka maze ku munota wa 88 umusore Dominic Solanke atsindira Abongereza igitego cya 3 cyari icye cya 2 muri uyu mukino byatumye agira ibitego 4 mu mikino 6 amaze gukina muri iki gikombe cy’isi.
Iyi ntsinzi y’aba basore bakiri bato yishimiwe bikomeye n’abongereza kuko bari bamaze imyaka myinshi batagera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi dore ko babiheruka mu mwaka wa 1966 mu gikombe cy’isi cy’abakuze batwaye nabwo kubera ko bari bacyakiriye.

Umukino wa nyuma utegerejwe ku Cyumweru saa 11:45 ukazabanzirizwa ni umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Ubutaliyani na Uruguay.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa