skol
fortebet

U Rwanda rutangiye imikino y’akarere ka 5 rutsinda Kenya

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Basketball itangiye amarushanwa y’akarere ka 5 itsinda Kenya amanota 76 kuri 60.
Udece tune tugize umukino wa Basketball twarangiye abakinnyi barimo Kenny Gasana na Shyaka Olivier bafashije ikipe y’igihugu kwitwara neza.
Agace ka mbere u Rwanda rwagasoje ruyoboye n’amanota14 kuri 7 ya Kenya, agace ka kabiri ikipe ya Kenya yahindukiranye u Rwanda maze irakayobora karangira ari 32 ya Kenya kuri 26 y’u Rwanda.
U Rwanda rwagarutse mu gace ka gatatu rushakira intsinzi hasi no (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Basketball itangiye amarushanwa y’akarere ka 5 itsinda Kenya amanota 76 kuri 60.

Udece tune tugize umukino wa Basketball twarangiye abakinnyi barimo Kenny Gasana na Shyaka Olivier bafashije ikipe y’igihugu kwitwara neza.

Agace ka mbere u Rwanda rwagasoje ruyoboye n’amanota14 kuri 7 ya Kenya, agace ka kabiri ikipe ya Kenya yahindukiranye u Rwanda maze irakayobora karangira ari 32 ya Kenya kuri 26 y’u Rwanda.

U Rwanda rwagarutse mu gace ka gatatu rushakira intsinzi hasi no hejuru maze karangira ari 47 kuri 40 ya Kenya. Agace ka nyuma abasore b’u Rwanda nta kosa bagombaga gukora kuko baje kugasoza n’amanota 76 kuri 60 ya Kenya.

Kenny Gasana ukina muri Amerika niwe watsinze amanota menshi ku uruhande rw’u Rwanda yatsinze 22 mu gihe Shyaka Olivier wa Espoir yatsinze 13, Kami Kabange atsinda 9.

Uyu wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri, aho umukino ubanza Misiri yatsinze Sudani y’Epfo 87-76. Ku umunsi w’ejo kuwa Kabiri u Rwanda ruzakina na Misiri.

Twabibutsa ko amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa ariyo azabona tike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika ’AfroBasket’ izabera muri Congo Brazaville mu kwezi kwa munani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa