skol
fortebet

U Rwanda ruzakomeza kwakira imikino yanyuma ya BAL kugeza mu 2028

Yanditswe: Monday 19, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda n’ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bongereye amasezerano y’imyaka itanu, aho ruzakira imikino ya nyuma ya BAL kugeza mu 2028.

Sponsored Ad

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Aya masezerano avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa mu 2024, 2026 ndetse na 2028. Ni mu gihe mu 2025 na 2027 ruzakira Imikino yo gushaka itike y’iyi mikino ya nyuma (Conferences).

Muri aya masezerano kandi Sosiyete y’Igihugu y’Ubwikorezi ya RwandAir izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bijyanye n’ingendo haba ku makipe ndetse n’abitabira iyi mikino muri rusange.

Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall yatangaje ko bishimiye gukomeza gukinira iri rushanwa mu Rwanda.

Yagize ati "Nishimiye kubatangariza ko twongereye amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda aho ruzakomeza kwakira imikino ya nyuma mu 2024, 2026, na 2028."

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatangaje ko imyaka itatu ishize yari agahebuzo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwungutse miliyoni $9 mu kwakira iri rushanwa.

Si imikino gusa kuko mu kwakira iri rushanwa abanyabugeni n’abanyabukorikori b’Abanyarwanda bahabwa umwanya wo kugaragaza ibikorwa byabo ku bitabiriye iri rushanwa.

Amasezerano aheruka yari yararangiye tariki 27 Gicurasi 2023 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa