skol
fortebet

U Rwanda rwaguye miswi na Zimbabwe rwuzuza imikino umunani rudatsinda

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yanganyije 0-0 na Zimbabwe mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026 wabereye kuri Huye Stadium.

Sponsored Ad

Uyu mukino wari witezwe n’abanyarwanda benshi,Amavubi yatangiye ahererekanya neza mu kibuga hagati ariko akoresha uruhande rw’ibumoso cyane.

Zimbabwe yari ifite abakinnyi biganjemo ab’ibigango,yagaragaje ko itoroshye hagati mu kibuga,ikazibira abakinnyi b’u Rwanda

Ku munota wa 20,Amavubi yakoze contre-attaque, Byiringiro Lague ahindura umupira mu rubuga rw’amahina ushyirwa muri korunerina myugariro wa Zimbabwe.

Ku munota wa 21,Bizimana Djihad yambuye Abanya-Zimbabwe umupira mu rubuga rwabo, atera ishoti rikomeye,umupira unyura ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 29,Zimbabwe yabonye uburyo bwiza,Terrence yahawe umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, agiye kuwutera Ntwari arirambura akozaho ikiganza awukuramo.

Terrence yongeye kwiba umugono Amavubi ku munota wa 30, ubwugarizi bw’Amavubi, buramuzibira binyuze kuri Mutsinzi Ange witambitse umupira ujya hanze.

Ku munota wa 44,Byiringiro Lague yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashaka Nshuti Innocent,myugariro wa Zimbabwe awushyira muri Koloneri.

Iyi koloneri yatewe neza na Sahabo,usanga Mugisha Bonheur ahagaze neza,awushyizeho umutwe ujya ku ruhande.

Igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur basimburwa na Gitego Arthur na Niyonzima Olivier ’Seif’.

Ku munota wa 50,Hakim Sahabo yahaye umupira mwiza Nshuti Innocent winjiye mu rubuga rw’amahina, atera ishoti ryakuwemo n’Umunyezamu Donovan.

Ku munota wa 56,Marshall Munetsi wa Zimbabwe yacomekewe umupira, Ntwari arasohoka awukina n’umutwe, Manzi Thierry akiza izamu nabi ariko Ntwari awufata neza.

Ku munota wa 62,Divine Lunga yateye koruneri ku mupira warengejwe na Mutsinzi, Ntwari asohoka nabi ntiyagera ku mupira, ku bw’amahirwe Takwara awushyizeho umutwe ujya hanze.

Ku munota wa 64,Terrence yahawe umupira mu rubuga rw’amahina, ashatse kuwutera mu izamu Manzi Thierry awushyira muri koruneri.Abakinnyi ba Zimbabwe bikanze ko ari penaliti ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Ku munota wa 71,Zimbabwe yafunguye amazamu ariko abasifuzi bagaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 74,Bizimana Djihad yahaye umupira Hakim Sahabo na we awucomekera Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahinaa,awuteye ishoti rifatwa n’umunyezamu Donovan.

Ku munota wa 75,Prince Dube yasigaranye n’umunyezamu Ntwari Fiacre,ashatse kumuroba awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 77,Hakim Sahabo na Nshuti Innocent basimbuwe na Muhire Kevin na Sibomana Patrick.

Ku munota wa 84,Imanishimwe Emmanuel yasimbuwe na Niyomugabo Claude.

Ku munota wa 90,Niyomugabo Claude yahushije igitego cyabazwe ku mupira yazamutse ahererekanya na Mugisha Gilbert wawumuhaye mu rubuga rw’amahina awutera nabi asigaranye n’izamu ryonyine.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.Kuwa 21 Ugushyingo, U Rwanda ruzakina na Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa