skol
fortebet

U Rwanda rwazamutse imyanya itandatu ku rwego rw’isi

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutse imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rw’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru ahagaze. Kuri ubu u Rwanda rwicaye ku mwanya wa 101 mu gihe mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 107.
U Rwanda rwazamutse imyanya itandatu (6) rwaheshejwe n’amanota 336.48 imbere ya Zimbabwe iri ku mwanya wa 102 n’amanota 334.4.Ibi bituma u Rwanda rufata umwanya wa 26 muri Afurika.
U Rwanda rwazamutse imyanya itandatu nubwo nta mukino (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutse imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rw’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru ahagaze. Kuri ubu u Rwanda rwicaye ku mwanya wa 101 mu gihe mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 107.

U Rwanda rwazamutse imyanya itandatu (6) rwaheshejwe n’amanota 336.48 imbere ya Zimbabwe iri ku mwanya wa 102 n’amanota 334.4.Ibi bituma u Rwanda rufata umwanya wa 26 muri Afurika.


U Rwanda rwazamutse imyanya itandatu nubwo nta mukino n’umwe rwakinnye muri uku kwezi kwa FIFA

Ku ruhando rw’isi, Argentine irayoboye n’amanota 1634, Brezil igakurikiraho n’amanota 1544, Abadage bagafata umwanya wa gatatu n’amanota 1433 mu gihe u Bubiligi bwari bumaze amezi buhagaze neza kuri ubu bufite umwanya wa gatanu n’amanota 1368.
U Bufaransa buheruka ku mukino wa nyuma wa Euro2016 buri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 1305 mu gihe Portugal yatwaye iki gikombe bakurikirana ku mwanya wa munani (8) n’amanota 1229. Espagne iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 1166, Wales ya Gareth Bale ku mwanya wa 12 n’amanota 1121 bagakurikirana n’u Bwongereza ku mwanya wa 13 n’amanota 1114.

U Butaliyani buhagaze ku mwanya wa 16 n’amanota 1083 naho Abaholandi bari ku mwanya wa 22 n’amanota 887.Igihugu cya Uganda giheruka kubona itike y’igikombe cya Afurika 2017, gihagaze ku mwanya wa 73 ku rwego rw’isi.Igihugu cyamanutseho umwanya umwe kuko ukwezi gushize bari ku mwanya wa 72.

Ku rwego rwa Afurika, Senegal (33) irayoboye igakurikirwa na Ivory Coast (34) ku mwanya wa kabiri.Ikipe ya Algeria ifite umwanya wa gatanu muri Afurika kuko ihagaze ku mwanya wa 38 ku isi. Ghana ya Assamoah Gyan iri ku mwanya wa 9 muri Afurika kuko iryamye ku mwanya wa 53 ku ruhando rw’isi.

Mu karere ka CECAFA, Uganda iraza ku mwanya wa mbere, Kenya igakurikira mu gihe u Rwanda ruza u mwanya wa gatatu mu karere. Ku rwego rw’isi, ibihugu nka Djibouti, Erythrea na Somalia byo muri Afurika, bihagaze ku mwanya wa 205) wa nyuma) kuko nta nota bifite (0).
Dore ibihugu 10 bya mbere ku isi:
1.Argentine
2.Brezil
3.Germany
4.Chile
5.Belgium
6.Colombia
7.France
8.Portugal
9.Uruguay
10.Spain
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika:
1.Senegal
2.Ivory Coast
3.Tunisia
4.Egypt
5.Algeria
6.DR Congo
7.Burkina Faso
8.Nigeria
9.Ghana
10.Morroco
Uko ibihugu bikurikirana mu karere ka CECAFA:
1.Uganda
2.Kenya
3.Rwanda
4.Ethiopia
5.Burundi
6.Tanzania
7.South Sudan
8.Djibouti
9.Erythrea
10.Somalia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa