skol
fortebet

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatanu muri Amputee Football

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru ukinwa n’Abafite Ubumuga, Amputee Football, ryaberaga mu gihugu cya Ghana, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye umwanya wa Gatanu.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’Ibihugu umunani harimo n’u Rwanda. African Para Games 2023, yakinwaga ku nshuro ya Mbere ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ruhita rugaragara mu bihugu byitabiriye.

U Rwanda rwatangiye rutsinda ikipe y’Igihugu ya Kenya ibitego 2-1 ariko rutsindwa na Angola ibitego 3-1 na Misiri ibitego 4-2. Ibi byatumye rujya guhatanira umwanya wa Gatanu, maze ruwubona rutsinze Libéria ibitego 2-1 bya Imanirutabyose Patrick na Gatete Fidéle, maze ruwegukana gutyo.

Abasore b’u Rwanda bashimiwe n’Ubuyobozi bwa Komite y’Abafite Ubumuga mu Rwanda NPC, ku bwo kubona uyu mwanya ku nshuro ya Mbere bari bitabiriye irushanwa nk’iri ryabaga bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Ghana yari mu rugo, ni yo yegukanye igikombe itsindiye ku mukino wa nyuma Maroc ibitego 2-1.

Uko amakipe yose yakurikiranye: Ghana [1], Maroc [2], Misiri [3], Angola [4], Rwanda [5], Libéria [6], Kenya [7], Uganda [8].

Biteganyijwe ko itsinda ry’abantu bajyanye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri iri rushanwa, rizahaguruka muri Ghana ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023 Saa sita n’iminota 45 z’amanywa, bakazagera i Kigali Saa sita z’ijoro zo ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa