skol
fortebet

U Rwanda rwisanze mu itsinda A na Angola muri Afrobasket y’Abagore izabera i Kigali

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagore yisanze mu Itsinda A hamwe na Angola mu Gikombe cya Afurika (Afrobasket 2023) kizabera muri BK Arena kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023.

Sponsored Ad

Tombola yagaragaje uko amakipe azahura muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore, yabereye i Maputo muri Mozambique ku wa Gatanu, tariki 9 Kamena.

Abayobozi bakuru muri FIBA Afrique ndetse na NBA Africa bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira no kuzamura urwego rw’uyu mukino w’intoki mu bagore ku Mugabane wa Afurika.

Muri uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yabanje gushimira Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Afrique) ryahisemo u Rwanda kugira ngo rwakire iri rushanwa.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kwakira iri rushanwa ku Rwanda. Uyu munsi twiteguye kwakira ririya rushanwa kandi twijeje buri wese uzaryitabira ko azahabwa serivisi nziza, haba ku bakinnyi, abasifuzi ndetse n’abayobozi.”

Nyuma yo kugaragaza imyiteguro y’u Rwanda kuri iri rushanwa, abitabiriye uyu muhanga beretswe mu nshamake uko irushanwa riheruka ryagenze, mbere yo gutangaza uko tombola igenda.

Tombola yari igizwe n’amakipe 12 arimo u Rwanda, Nigeria iheruka kwegukana iki gikombe, Mali yagarukiye ku mukino wa nyuma, Cameroun, Sénégal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique, Misiri, Angola, Uganda, Guinée n’ikipe yatsinzwe neza.

Amakipe yari mu dukangara dutatu, yashyizwemo hakurikijwe uko yitwaye mu irushanwa riheruka.

Itsinda rya Mbere ryisanzemo u Rwanda kuko ruzakira, Angola n’ikipe izahagararira Zone 2 n’iya 3. Itsinda rya Kabiri ririmo Cameroun, ikipe yatsinzwe na Mozambique.

Itsinda rya gatatu ririmo Mali, Sénégal na Uganda mu gihe Itsinda rya Kane harimo Nigeria, Misiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakipe ane ya mbere azajya muri ¼ mu gihe aya kabiri n’aya gatatu azahura arwanira imyanya ine isigaye muri iki cyiciro kizajyamo amakipe umunani.

Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa azabona itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa